settings icon
share icon
Ikibazo

Ni nde wari umugore wa Kayini? Aho ntiyaba yari mushiki we?

Igisubizo


Bibiliya ntabwo isobanura neza umugore wa Kayini uwo yari we. Igisubizo kimwe gishoboka n'uko Umugore wa Kayini yari mushiki we cyangwa mwishywa we cyangwa umukobwa wa mwishywa we, n'ibindi. Bibiliya ntivuga imyaka Kayini yari afite ubwo yicaga Abeli (Itangiriro 4:8). Kubera ko bose bari abahinzi, bashobora kuba bombi bari bamaze gukura, bashobora no kuba bari bafite imiryango yabo. Adamu na Eva byanze bikunze, bashobora kuba bari barabyaye abandi bana benshi biyongera kuri Kayini na Abeli, igihe Abeli yicwaga. Nyuma baje no kubyara abandi bana benshi (Itangiriro 5:4). Ikintu cyatumye Kayini agira ubwoba bw'ubuzima bwe nyuma yo kwica Abeli (Itangiriro 4:14), bigaragaza ko hari abandi bana benshi ndetse bishoboka ko hari n'abuzukuru ba Adamu na Eva, bariho icyo gihe. Umugore wa Kayini (Itangiriro 4:17) yari umukobwa cyangwa umwuzukuru wa Adamu na Eva.

Kuva Adamu na Eva bari ibiremwamuntu bya mbere (kandi byonyine), Abana babo nta rindi hitamo bari bafite, uretse kurongorana hagati yabo. Imana ntiyigeze ibuza abantu bo mu muryango umwe kurongorana, kugeza igihe baje kugwira nyuma, akaba ari nabwo Imana yababujije kwongera gushyingirana hagati y'abafitanye isano ya bugufi (Abalewi 18:6-18). Impamvu muri iki gihe kurongorana kw'abafitanye isano ya bugufi, kuko bigira ingaruka mbi zivamo ubusembwa mu bana babo, iyo abantu babiri bahuje amaraso (urugero: musaza na mushiki) bakabyarana abana, hari impungenge z'uko ibibaranga mu maraso bibi byaganza ibyiza, bakabyara ibimara. Ariko, iyo abantu bakomoka mu miryango idafitanye isano ya bugufi babyaranye abana, ntabwo bikunze kugaragara ko abo babyeyi bombi bahuza ibibaranga byo mu maraso bishobora kugira ingaruka mbi ku bana babo. Umubare w'ibango wo mu maraso y'umuntu, wakomeje kugenda 'wandura' mu binyejana byahise, ku buryo indwara zikomoka ku busembwa bwa karande mu maraso, zigenda zirushaho kwiyonera, guhindura isura, no guhererekanywa hagati y'ibisekuru. Adamu na Eva ntabwo bagaragayeho ubwo busembwa bwo mu maraso, ni nacyo cyatumye bashobora bo n'ibisekuru bya mbere bicye cyane, by'ababakomokaho, bagize ubuzima bwiza cyane kurusha ibisekuru byo muri iki gihe. Niba abana ba Adamu na Eva barigeze kugira ubusembwa mu maraso yabo, ni bucye cyane. Ni nayo mpamvu barongoranye ntihagire ingaruka zigaragara ku rubyaro rwabo.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Ni nde wari umugore wa Kayini? Aho ntiyaba yari mushiki we?
© Copyright Got Questions Ministries