settings icon
share icon
Ikibazo

Umukristo bisobanura iki?

Igisubizo


Ikibazo: Umukristo bisobanura iki?

Igisubizo:
Igisobanuro dukura mu nkoranyamagambo cyenda gusa n' "umuntu ufite ukwemera muri Yesu ko ari Kristo cyangwa akaba uri mu itorero rishingira inyigisho zaryo kuri Yesu." Usanga ari intangiriro nziza, ariko rero kimwe n'ibindi bisobanuro dusoma mu nkoranyamagambo, ubona ihinnye itagaragaza ukuri dusoma muri Bibiliya ku gisobanuro cy'Umukristo. Ijambo "umukristo" rikoreshwa ubugira gatatu mu isezerano rishya (Ibyakozwe n'Intumwa 11:26;26:28;1 Petero 4:16). Abantu ba mbere bakurikiye Yesu babanje kwitwa "Abakristo"muri Antiyoshe (Ibyakozwe n'intumwa 11:26) babihereye ku myitwarire yabo, ibikorwa byabo, n'amagambo yasaga n'aya Yesu bavugaga. Ijambo "Umukristo" urihinduye uko rimeze risobanura, "abayoboke b'ishyaka rya Kristo" cyangwa se "abakurikira Kristo."

Ku bw'amahirwe make uko igihe kigenda gishira, ijambo "Umukristo" ryagiye rituba mu gisobanuro cyaryo noneho rigakoreshwa bashaka kuvuga umuntu w'umunyatorero, cyangwa uha agaciro amahame meza y'umuco ushobora kuba atari n'umuyoboke wa Yesu kristo. Abantu benshi badafite ukwemera n'icyizere muri Kristo batangira gushaka ko bafatwa nk'aho ari abakristo kubera ko gusa bajya mu rusengero cyangwa se igihugu batuyemo ari icy'abakristo. Ariko kujya mu rusengero,gufasha abatishoboye,cyangwa kuba umunyangeso nziza, ntabwo ari byo bikugira umukristo. Kujya mu rusengero ntibyaguhindura umukristo nk'uko kujya mu igaraji bitaguhindura imodoka. Kuba umwe mu bagize inama nkuru y'itorero, kujya mu rusengero no mu yindi mirimo y'itorero udasiba, kwitangira umurimo w'itorero ntibikugira umukristo.

Bibiliya yigisha ko ibikorwa byiza dukora atari byo bituma Imana itwakira. Titusi 3:5 agira ati,"Yaradukijije, itabitewe n'ibyiza twaba twarakoze, ahubwo ibitewe n'impuhwe igira, idukirisha icyuhagiro dukesha kuvuka bwa kabiri no guhinduka abantu bashya mu Mwuka Wera." Nuko rero, umukristo ni umuntu wongeye kuvuka ku bw'Imana (Yohani 3:3;Yohani 3:7;1 Petero 1:23) kandi akaba yemera akanizera Yesu Kristo Abanyefezi 2:8 bati, "...Mwakijijwe ku buntu, mubikesha ukwemera; ntabwo ari ku bwanyu rero, ahubwo ni k'ubw'ingabire y'Imana."

Umukristo w'ukuri ni umuntu wemera akaba anizera Yesu Kristo ubwe n'ibyo yadukoreye, akazirikana cyane ko urupfu rwe ku musaraba ari icyiru cy'ibyaha byacu kimwe n'izuka rye ku munsi wa gatatu. Yohani 1:12 agira ati, "Nyamara abamwakiriye bose, yabahaye ububasha bwo guhinduka abana b'Imana, abo ni abemera izina rye." Ikiranga umukristo nyawe ni urukundo agirira abandi no kuyoboka ijambo ry'Imana (1 Yohani 2:4,10). Umukristo nyawe rwose ni umwana w'Imana, umwe mu bagize umuryango w'Imana nyakuri, akaba umuntu wahawe ubugingo bushya muri Yesu kristo.

Mbese wafashe icyemezo cyo kwiyegurira Kristo ubikuye ku byo umaze kwisomera hano? Niba ari uko, nyaboneka kanda ahakurikira handitse ngo "None nemeye Kristo"

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Umukristo bisobanura iki?
© Copyright Got Questions Ministries