settings icon
share icon
Ikibazo

Kuba umukristo wavutse ubwa kabiri bisobanuye iki?

Igisubizo


Kuba umukristo wavutse ubwa kabiri bisobanuye iki? Icyanditswe cya cyera kiri muri Bibiliya gisubiza iki kibazo ni Yohana 3:1-21. Umwami Yesu Kristo arimo kubwira Nikodemo, umutware wo mu Bafarisayo n'umwe mu bagize Inama y'Abatambyi Bakuru (Urwego rukuru rwayoboraga Abayuda). Nikodemo yari yagiye kureba Yesu nijoro afite ibibazo yagombaga kumubaza.

Arimo kumuganiriza, Yesu yabwiye Nikodemo, ati: ''Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri atabasha kubona ubwami bw'Imana''. 'Nikodemo aramubaza ati: '' Mbese umuntu yabasha ate kubyarwa akuze?'' ''Yakongera agasubira mu nda ya nyina akabyarwa''? ''Yesu aramusubiza ati: ''Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe n'amazi n'Umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw'Imana. Ikibyarwa n'umubiri na cyo ni umubiri, ariko ikibyarwa n'Umwuka na cyo ni umwuka. Witangazwa rero n'uko nkubwiye yuko bibakwiriye kubyarwa ubwa kabiri'' (Yohana 3:3-7).

Interuro "kuvuka ubwa kabiri" dukurikije icyo buri jambo rishaka kuvuga bisobanuye "uwavuye ku Mana." Nikodemo yari abikeneye. Kandi yari akeneye ko umutima we uhinduka'guhinduka mu myemerere. Gukizwa, ari byo kuvuka ubwa kabiri, ni igikorwa cy'Imana, gituma uwizera ahabwa ubugingo buhoraho (2 Abakorinto 5:17; Tito 3:5; 1 Petero 1:3; 1 Yohana 2:29; 3:9; 4:7; 5:1-4, 18). Muri Yohana 1:12, 13 herekana ko "kuvuka ubwa kabiri" hakubiyemo n'igitekerezo cyo "kuba abana b'Imana" ku bizera izina rya Yesu Kristo.

Mu buryo busanzwe, ikibazo abantu bibaza ni iki ngiki:"Kuki umuntu akeneye kuvuka ubwa kabiri?" Intumwa Pawulo mu Abefeso 2:1 aravuga ati: "Namwe yarabazuye, mwebwe abari bapfuye muzize ibicumuro n'ibyaha byanyu" (NKJV). Dore n'ibyo yandikiye Abaroma: "Kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw'Imana" (Abaroma 3:23). Mu buryo bw'umwuka abanyabyaha ni 'abantu bafatwa nk'abapfuye'; iyo bahawe ubuzima bwo mu mwuka bitewe no kwizera Kristo, Bibiliya ifata icyo gikorwa nko kuvuka bushyashya. Cyakora abavutse ubwa kabiri, nibo bashobora kubabarirwa ibyaha byabo no kugirana ubusabane n'Imana.

Ibyo bigenda bite se? Mu Abefeso 2:8-9 haravuga ngo: "Mwakijijwe n'ubuntu ku bwo kwizera'ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y'Imana'Ntibyavuye no ku mirimo, kugira ngo hatagira umuntu wirarira" Iyo umuntu akijijwe, aba yavutse ubwa kabiri, aba abaye icyaremwe gishya, kandi noneho akitwa umwana w'Imana, ububasha ahabwa no kuvuka ubwa kabiri. Kwizera Yesu Kristo, watwishyuriye ikiguzi cy'ibyaha, igihe yabambagwa ku musaraba, nabyo ni uburyo bwo "kuvuka ubwa kabiri." "Umuntu wese iyo ari muri Kristo, aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize, dore ko byose biba bihindutse bishya" (2 Abakorinto 5:17).

Niba utizera Umwami Yesu Kristo nk'umukiza wawe, ushobora gufata gute kwuzuzwa Umwuka Wera nk'aho Umwuka Wera arimo kuganiriza umutima wawe? Mbese ukeneye kuvuka ubwa kabiri? Urashaka gusenga isengesho ryo kwihana ibyaha, kugira ngo uhinduke icyaremwe gishya muri Kristo, muri iki gihe? "Icyakora abamwemeye bose, bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b'Imana' abo ntibabyawe n'amaraso cyangwa n'ubushake bw'umubiri, cyangwa n'ubushake bw'umugabo, ahubwo babyawe n'Imana" (Yohana 1:12-13).

Iyo ushaka kwakira Yesu Kristo nk'Umukiza wawe no kuvuka ubwa kabiri, ngiri isengesho ry'icyitegererezo ugomba kuvuga. Kandi ujye wibuka ko kuvuga iri sengesho cyangwa irindi iryo ari ryo ryose, ritazaguhesha agakiza. Ahubwo kwizera Kristo ni byo byonyine bizakubatura mu byaha. Iri sengesho rero ni uburyo bwo kumenyesha gusa Imana ko uyizera no kuyishimira ko yaguhaye agakiza. "Mana, nzi ko nagucumuyeho kandi ko nkwiriye guhanwa. Ariko Yesu Kristo yahanwe igihano nagombaga guhabwa, kugira ngo nimwizera nshobore kubabarirwa. Ndakwizeye rero kugira ngo mbone agakiza. Urakoze ku bw'ubuntu n'imbabazi zawe bitangaje'impano y'ubuzima butagira iherezo! Amina"

Mbese wafashe icyemezo cyo kwiyegurira Kristo ubikuye ku byo umaze kwisomera hano? Niba ari uko, nyaboneka kanda ahakurikira handitse ngo "None nemeye Kristo"

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Kuba umukristo wavutse ubwa kabiri bisobanuye iki?
© Copyright Got Questions Ministries