Ikibazo
Mbese Yesu ni we nzira yonyine rukumbi ijya mu ijuru?
Igisubizo
"Ubusanzwe ndi umuntu mwiza, kubera izo mpamvu nzajya mu ijuru" "Ni byo, nkora ibintu bibi rimwe na rimwe, ariko nkora n'ibyiza byinshi, kubera izo mpamvu rero nzajya mu ijuru." "Ntabwo rero Imana izanyohereza mu muriro utazima kubera ko ntajya nsoma Bibiliya. Ibihe byarahindutse" "Abantu babi koko, nk'abahohotera abana n'abicanyi nibo bonyine bazajya mu muriro utazima."
Ibi byose ni urwitwazo tumenyereye, ariko ukuri n'uko byose ari ibinyoma. Satani, umutware w'ab'iyi si, niwe ubiba ibi bitekerezo mu mitwe yacu. We, n'undi muntu wese ukurikira inzira ze, ni umwanzi w'Imana (1 Petero 5:8). Satani ni umubeshyi ndetse kenshi yihindura umuntu mwiza (2 Abakorinto 11:14), kandi afite n'ubushobozi ku mitima itari iy'Imana. "Imana y'ab'iki gihe yahumye imitima y'abatizera, kugira ngo badashobora kubona umucyo w'ububumwa bw'ubwiza bwa Kristo, ari we shusho y'Imana" (2 Abakorinto 4:4).
Ni ikinyoma cyambaye ubusa kwemera ko Imana itita ku byaha bito cyamgwa ko umuriro utazima ugenewe "abantu babi gusa."Icyaha cyose cyadutandukanije n'Imana, kabone n'iyo cyaba 'ikinyoma gito kibabarirwa.' Kuko bose bakoze ibyaha, nta n'umwe washyikiriye ubwiza buhagije bwamujyana mu ijuru (Abaroma 3:23). Kujya mu ijuru ntibishingiye ku mirimo yacu myiza cyangwa mibi; ari ibyo, twese twahomba. "Ariko ubwo bibaye k'ubw'ubuntu ntibikiri k'ubw'imirimo; kuko bitabaye bityo, Ubuntu ntibwaba ari ubuntu" (Abaroma 11:6). Nta kintu cyiza dushobora gukora kugira ngo tubone inzira itujyana mu ijuru (Tito 3:5).
"Munyure mu irembo rifunganye. Kuko irembo ari rigari n'inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi" (Matayo 7:13). Ndetse n'ubwo undi muntu yakwibera mu buzima bw'ibyaha, aho umuco wo kwizera Imana utaramenyekana, Imana ntizamubabarira. "Mwebwe abari bapfuye muzize ibicumuro n'ibyaha byanyu, ibyo mwagenderagamo kera mukurikiza imigenzo y'iyi si, mugakurikiza umwami utegeka ikirere, ari we mwuka ukorera mu batumvira." (Abefeso 2:1-2).
Mu gihe Imana yaremaga isi, yari itunganye kandi ari nziza. Nuko rero irema Adamu na Eva kandi ibaha umudendezo, wo kwihitiramo gukurikira no kuyubaha. Ariko baje gushukwa na Satani ntibayumvira, ndetse bakora n'icyaha. Ibi byabatesheje (n'abazabakomokaho bose, harimo natwe) ububasha bwo gusabana n'Imana. Ni intungane kandi irera, ishobora no gucira urubanza icyaha. Nk'abanyabyaha, ntidushobora kwiyunga n'Imana ku bushake bwacu. Niyo mpamvu Imana yashyizeho inzira yo kugira ngo dushobore kwiyunga Nayo mu ijuru. "Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w'ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho" (Yohana 3:16). "Kuko ibihembo by'ibyaha ari urupfu, ariko impano y'Imana yo ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu" (Abaroma 6:23). Yesu yavukiye gupfira abanyabyaha, kugira ngo tutarimbuka. Iminsi itatu nyuma y'urupfu rwe, yarazutse asohotse mu gituro (Abaroma 4:25), yerekana ko yanesheje urupfu. Yazibye icyuho hagati y'Imana n'umuntu, kugira ngo dushobore gusabana na We, ari uko dufite kwizera.
"Ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumeya ko ari wowe Mana y'ukuri yonyine, bakamenya n'uwo watumye ari we Yesu Kristo" (Yohana 17:3). Abantu benshi bizera Imana, ndetse na Satani arayizera. Ariko kugira ngo tubone agakiza, tugomba guhindukirira Imana, tukagirana umubano wihariye, tukareka ibyaha byacu, kandi tukagendana Nayo. Tugomba rero kwizera Yesu mu byo dufite no mu byo dukora byose "Niko uku gukiranuka kw'Imana abizeye bose baguheshwa no kwizera Yesu Kristo ari nta tandukaniro" (Abaroma 3:22). Bibiliya yigisha ko nta yindi nzira yo guhabwa agakiza, uretse guca kuri Kristo. Muri Yohana 14:6, Yesu aravuga ati: "Ninjye nzira n'ukuri n'ubugingo, ntawe ujya kwa Data ntamujyanye."
Yesu niyo nzira yonyine y'agakiza kuko ari we wenyine ushobora kwishyura igihano cy'ibyaha byacu (Abaroma 6:23). Nta rindi dini ryigisha uburemere cyangwa ububi bw'icyaha n'ingaruka zacyo. Nta rindi dini ryemera kwishyura igihano cy'icyaha kitajya kirangira, uretse Yesu Kristo wenyine ushobora kubikora. Nta wundi 'muhanzi w'idini' wari Imana agahinduka umuntu (Yohana 1:1,14) ' inzira imwe rukumbi ishobora kwishyura umwenda uhoraho. Yesu yabaye Imana kugira ngo ashobore kwishyura umwenda wacu. Yesu yabaye umuntu kugira ngo ashobore gupfa. Agakiza kabonerwa gusa mu kwizera Yesu Kristo! 'Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko nta rindi zina munsi y'ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo' (Ibyakozwe n'Intumwa 4:12).
Mbese wafashe icyemezo cyo kwiyegurira Kristo ubikuye ku byo umaze kwisomera hano? Niba ari uko, nyaboneka kanda ahakurikira handitse ngo "None nemeye Kristo"
English
Mbese Yesu ni we nzira yonyine rukumbi ijya mu ijuru?