Ikibazo
Yesu yamabwe ku wa Gatanu?
Igisubizo
Ntabwo Bibiliya yerura ngo ivuge neza umunsi Yesu yabambiweho. Abenshi bemeza ko yaba yarabambwe ku wa Gatanu cyangwa ku wa Gatatu. Ariko hari n'abandi babona yarabambwe hagati y'iyo minsi, bakavuga ko yabambwe ku wa Kane.
Muri Matayo 12:40, Yesu aravuga ati 'Nk'uko Yona yamaze iminsi itatu n'amajoro atatu mu nda y'urufi, ni ko n'Umwana w'umuntu azamara iminsi itatu n'amajoro atatu ikuzimu'. Abemeza ko yabambwe ku wa gatanu bavuga ko hari uburyo yafatwa nk'uwamaze mu mva iminsi itatu. Ku Bayahudi b'icyo gihe, igice cy'umunsi nacyo cyashoboraga kubarwa nk'umunsi wuzuye. Niba rero Yesu yari mu mva ku wa gatanu nijoro, ku wa gatandatu wose, n'igice cyo ku Cyumweru, ubwo byafatwa ko yamaze mu mva iminsi itatu yose. Bimwe mu bishimangira ku yabambwe ku wa Gatanu biboneka muri Mariko 15:42, ahavuga ko Yesu yabambwe 'umunsi ubanziriza isabato'. Nibo iyo yari isabato isanzwe ya buri cyumweru, ni ukuvuga ku wa gatandatu, ubwo yaba yarabambwe kuwa Gatanu. Ahandi hifashishwa mu kwemeza ko yabambwe ku wa Gatanu ni ibyanditswe nka Matayo 16:21 na Luka 9:22 havuga ko Yesu azazuka 'ku' munsi wa Gatatu, bivuga yuko atari kumara iminsi itatu n'amajoro atatu byuzuye mu mva. Hari benshi ariko batemera ko iryo jambo 'ku' munsi wa gatatu aribwo buryo bwiza bwo gusemura ibyo byanditswe. Aho bakifashisha Mariko 8:31 havuga ko Yesu azazuka 'hashize' iminsi itatu.
Abemeza ko yabambwe ku wa Kane bakomereza ku byo abemeza kuwa Gatanu bavuga, ariko bakongeraho ko hari ibintu byinshi byabaye (bamwe babara ibigera kuri makumyabiri) hagati yo gushyingurwa no ku Cyumweru mu gitondo. Abo bemeza ko yabambwe ku wa Kane berekana ko ibyo byaba ari ikibazo, kuko umunsi wonyine wuzuye hagati yo ku wa Gatanu nijoro no ku Cyumweru ari ku wa Gatandatu, kandi uwo akaba wari umunsi w'isabato. Kongeramo umunsi umwe cyangwa ibiri hagati aho bikemura ibibazo byinshi bidafite ibisubizo. Ubwo abo bo ku wa Kane batekereza batya: fata urugero, uherukanye n'umuntu ku wa Mbere nimugoroba. Muramutse mwongeye guhura ku wa Kane mu gitondo, wamubwira uti hashize iminsi itatu tudahura, kabishywe nubwo mu mibare, mwaba mumaze amasaha 60 (iminsi 2 n'igice) gusa mudahura. Niba Yesu yarabambwe ku wa Kane,ibi byakwifashishwa mu kuvuga ko yamaze iminsi itatu mu mva.
Hanyuma rero, abemeza ko yabambwe ku wa gatatu ahubwo, bibutsa ko muri icyo cyumweru, by'umwihariko, harimo amasabato abiri. Nyuma y'iya mbere (iyatangiye ku mugoroba wo kubambwamo, Mariko 15:42, Luka 23:52-54), abagore bagiye kugura imibavu ' witondere ko bayiguze nyuma y'isabato (Mariko 16:1). Abo bemeza ko yabambwe ku wa Gatatu bavuga ko iyo Sabato yari umunsi mukuru wa Pasika (reba Abalewo 16:29-31, 23:24-32, 39) aho iminsi mikuru yitwa isabato kandi atari umunsi wa karindwi w'icyumweru. Hanyuma rero isabato ya kabiri y'icyo cyumweru ikaba ariyo Sabaro isanzwe. Muri Luka 23:56, abagore baguze imibavu nyuma y'isabato ya mbere, baragarutse barayitegura, hanyuma bararuhuka ku 'munsi w'isabato'. Wakwibaza ukuntu rero bagura iyo mibavu nyuma y'isabato hanyuma bakayitegura mbere yuko iyo Sabato iba ' keretse rero hari amasabato abiri. Wemeye ko hari amasabato abiri, niba Yesu yarabambwe ku wa Kane, ubwo Isabato Nkuru idasanzwe (Pasika) yaba yaratangiye ku wa Kane nimugoroba, ikarangira ku wa Gatanu nimugoroba ' ihererekanya n'isabato isanzwe ya buri cyumweru iba ku wa Gatandatu. Kugura imibavu nyuma y'isabato ya mbere (Pasika) byaba bivuga ko bayiguze ku wa Gatandatu, bivuga ko bishe isabato ya kabiri.
Nuko rero, abashyigikiye ko Yesu yabambwe ku wa Gatatu, ikintu cyonyine kitavangira kugura imibavu no kuyitegura, kandi kikaba cyigana neza n'amagambo ya Yesu muri Matayo 12:40, nuko yesu yabambwe ku wa Gatatu. Isabato yari umunsi Mukuru udasanzwe (Pasika) yabaye ku wa kane, abagore bagura imibavu (nyuma yaho) ku wa Gatanu, barataha barayitegura, bararuhuka ku isabato yakurikiyeho ku wa Gatandatu, hanyuma bayitwara ku mva ya Yesu ku Cyumweru mu gitondo. Ubwo Yesu yaba yarahambwe ku mugoroba wo ku wa Gatatu, aho ku wa Kane hatangirira, ukurikije uko Abayahudi babaraga iminsi icyo gihe. Ukurikije indagamatariki (Kalendari) y'abayisirayeli b'icyo gihe, wabara ku wa Kane nijoro (ijoro rya mbere), amanywa yo ku wa Kane (umunsi wa mbere), ku wa Gatanu nijoro (ijoro rya kabiri), amanywa yo ku wa Gatanu (ijoro rya kabiri), ku wa Gatandatu nimugoroba (ijoro rya gatatu), n' amanywa yo ku wa Gatandatu (umunsi wa gatatu). Ntabwo tuzi neza isaha yazukiyeho, ariko tuzi neza ko byari mu rukerera rwo ku Cyumweru. Ashobora kuba yaranazutse nyuma gato yuko bwira ku wa Gatandatu nimugoroba, aho abayisirayeli bafataga nk'intangiriro y'umunsi wa mbere w'icyumweru. Imva irangaye irimo ubusa yabonywe mu rukerera (Mariko 16:2), hatarabona (Yohana 20:1).
Ikibazo gishobora kuboneka mu kuvuga ko yabambwe ku wa Gatatu, nuko Yesu yagendanye n'abigishwa be ku nzira igana Emawusi munsi yazukiyeho (Luka 24:13). Abo bigishwa, batari bamumenye, bamutekerereje ibyo kubambwa kwe (24:21), banamubwira ko 'uyu munsi ni uwa gatatu uhereye aho ibyo byabereye' (24:22). Kuva ku wa Gatatu kugeza ku Cyumweru ni iminsi ine. Ushobora wenda kuvuga ko babaraga kuva ku wa Gatatu nimugoroba ubwo Yesu yashingurwaga, aho Abayahudi bafataga nk'intangiriro yo ku wa Kane, hanyuma ukavuga ko ku wa Kane kugeza ku Cyumweru iyo ari iminsi itatu.
Umwanzuro wa ngombwa, nuko kumenya umunsi Yesu yabambiweho atari ikintu cy'ingenzi cyane. Iyo biba ngombwa, Ijambo ry'Imana ryari kutubwira neza umunsi n'isaha byabereyeho. Icy'ingenzi cyane nuko yapfuye, agahambwa hanyuma akazurwa mu bapfuye. Ikindi cya ngombwa ni impavu yatumye apfa ' kugira ngo ahanwe igihano abanyabyaha bagombaga guhanwa. Yohana 3:16 na 3:36 havuga neza ko kumwizera bitanga ubuzima budashira, waba wizera ko yabambwe ku wa Gatatu, ku wa Kane, cyangwa ku Cyumweru.
English
Yesu yamabwe ku wa Gatanu?