settings icon
share icon
Ikibazo

Bivuga iki ko Yesu ari Umwana w'Imana?

Igisubizo


Yesu ntiyabyawe n'Imana mu buryo bwa kimuntu. Imana ntabwo yashyingiwe hanyuma ngo ibone kubyara. Imana ntabwo yaryamanye na Mariya kugira ngo babyarane umuhungu. Yesu ni Umwana w'Imana kubera ko ari Imana yambaye umubiri w'umuntu (Yohana 1:1, 14). Yesu ni Umwana w'Imana kuko yasamwe na Mariya ku bw'imbaraga z'Umwuka Wera. Luka 1:35 haravuga ngo 'Marayika aramusubiza ati 'Umwuka Wera azakuzaho, n'imbaraga z'Isumbabyose zizagukingiriza, ni cyo gituma Uwera uzavuka azitwa Umwana w'Imana'.

Ubwo yaburanishwaga n'abakuru b'Ababayuda, Yesu yabajijwe n'Umutambyi Mukuru ati 'Nkurahirije Imana ihoraho, tubwire niba ari wowe Kristo, Umwana w'Imana.' (Matayo 26:63). Yesu arasubiza ati 'Wakabimenye, kandi ndababwira yuko hanyuma muzabona Umwana w'umuntu yicaye iburyo bw'ubushobozi bw'Imana, aje ku bicu byo mu ijuru.' (Matayo 26:64) Abo bakuru b'Ababayuda babibonye nko kwigereranya n'Imana (Matayo 26:65-66). Nyuma yaho, imbere ya Ponsiyo Pilato, 'Abayuda baramusubiza bati 'Dufite itegeko, ku bw'iryo tegeko akwiriye gupfa kuko yigize Umwana w'Imana.' (Yohana 19:7). Wakwibaza, ni ukubera iki kuvuga ko ari Umwana w'Imana byafashwe nko kwigereranya kwanamucisha umutwe? Impamvu ni uko abakuru b'Ababayuda bari bazi neza icyo Yesu yashakaga kuvuga mu kwiyita 'Umwana w'Imana'. Urabona, Umwana w'Imana nawe aba afite 'ubumana'. Gutinyuka kwemeza ko afite kamere imwe n'iy'Imana (muri make, kuba ari Imana nawe), byari kirazira ku bakuru b'Ababayuda; niyo mpamvu bamusabiye igihano cyo gupfa, nkuko Abalewi 24:15 habitegeka. Abaheburayo 1:3 habisobanura neza cyane: 'Uwo kuko ari ukurabagirana k'ubwiza bwayo n'ishusho ya kamere yayo'.

Urundi rugero twarubona muri Yohana 17:12, aho Yuda yiswe 'umwana wo kurimbuka', kandi Yohana 6:71 hatubwira neza yuko Yuda yari mwene Simoni. Ni ukubera iki se muri Yohana 17:12 yitwa 'umwana wo kurimbuka'? Ijambo kurimbuka bivuga 'kuvaho, gusenyuka, gutakaza agaciro'. Yuda nubwo atari umuhungu w'uwitwa 'kuvaho, gusenyuka, gutakaza agaciro', ibyo byari indangagaciro y'ubuzima bwe. Yuda yari ukurimbuka kwigize umuntu.

Ni muri ubwo buryo rero na Yesu yari Umwana w'Imana. Umwana w'Imana aba ari Imana. Yesu ni Imana yigize umuntu (Yohana 1:1, 14).


Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Bivuga iki ko Yesu ari Umwana w'Imana?
© Copyright Got Questions Ministries