settings icon
share icon
Ikibazo

Yesu ni Imana? Yigeze avuga ko ari Imana?

Igisubizo


Ikibazo: Yesu ni Imana? Yigeze avuga ko ari Imana?

Igisubizo:
Yesu nta na rimwe bigeze bandika muri Bibiliya ko yavuze mu magambo yatuye ati "Ndi Imana." Ibyo ariko ntibisobanura ko atigeze avuga ko ari Imana. Dufate nk'urugero rw'amagambo ya Yesu dusanga muri Yohani 10:30, "Jye na Data turi umwe." Reka turebe uburyo abayahudi bakiriye imvugo Ye itangaza ko ari Imana. Bagerageje kumutera amabuye bitewe gusa niyo mpamvu. "...Wowe, kuko uri umuntu ukigira Imana" (Yohani 10:33). Abayahudi bumvise neza icyo Yesu yari avuze-Ububasha bw'Imana. Itegereze urasanga Yesu adahakana ko yemera ko ari Imana. Igihe yagiraga ati, "Jye na data turi umwe" (Yohani 10:30), yavugaga ko We na Se bameze kimwe kandi bahuje ishusho. Yohani 8:58 araduha urundi rugero. Yesu agira ati, "Ndababwira ukuri koko: Aburahamu atarabaho nari ndiho!" Igisubizo cy'Abayahudi bumvise ibyo Yesu yari amaze kuvuga kwari ugutora amabuye bakayamutera bakamwica kuko yari atutse Imana, nk'uko itegeko rya Musa ryategekaga (Abalevi 24:15).

Yohani asubiramo imvugo ya Yesu 'ububasha bw'Imana: "Jambo yari Imana" nuko "Jambo yigira umuntu" (Yohani 1:1,14). Ibi bika birerekana ku buryo bugaragara ko Yesu ari Imana nubwo afite umubiri. Ibyakozwe n'Intumwa 20:28 handitse ko Imana yacunguye itorero ryayo ikoresheje amaraso yayo bwite. Mbere ya byose, Yesu ni Imana. Tomasi intumwa ya Yesu yagize ati, abwira Yesu, "Nyagasani, Mana yanjye" (Yohani 20:28).

Yesu ntiyigera amukosora. Titusi 2:13 aradushishikariza gutegereza ukuza kw'Imana yacu n'Umucunguzi wacu, Yesu Kristo (reba na none 2 Petero 1:1). Mu Bahebureyi 1:8, Se igihe yavugaga Yesu,"Naho umwana wayo iramubwira iti, 'Mana, intebe yawe y'ubwami ihoraho iteka umuryango wawe uwuyoborana ubutabera,'" Se avuga Yesu agira ati "Mana" ibyo bisobanura ku mugaragaro ko Yesu ari Imana.

Mu Byahishuwe, umumalayika yategetse intumwa Yohani kujya aramya Imana yonyine (Ibyahishuwe 19:10). Inshuro nyinshi dusoma mu Byanditswe Yesu baramuramya (Matayo 2:11,14:33,28:9,17;Luka 24:52;Yohani 9:38). Ntiyigeze na rimwe abuza abantu ngo boye kumuramya. Iyo Yesu ataba Imana, yari kubuza abantu kumuramya, nk'uko malayika yabigenje mu Byahishuwe. Hari ibindi bika n'imirongo mu Byanditswe yemeza ububasha bw'Imana bwa Yesu.

Impamvu y'ingenzi ituma Yesu yemerwa ko ari Imana ni uko iyo ataza kuba Imana urupfu rwe ntabwo rwari kuba ruhagije ngo rwishyure icyiru cy'ibyaha by'isi (1 Yohani 2:2). Yesu iyo aba Ikiremwa gisanzwe, ntabe Imana, ntiyari kubasha kwishyura icyiru cy'ibyaha bihoraho iteka ku Mana Uwiteka. Imana yonyine niyo ibasha kwishyura icyiru cy'ibyaha by'iteka. Imana yonyine niyo yari kubasha kudukiza ibyaha by'isi (2 Abanyakorenti 5:21), igapfa, ikazuka, igatangaza ugutsinda icyaha n'urupfu.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Yesu ni Imana? Yigeze avuga ko ari Imana?
© Copyright Got Questions Ministries