Ikibazo
Bibiliya ivuga iki ku bamalayika?
Igisubizo
Abamalayika, baba abeza cyangwa n'ababi (abadayimoni) ni imyuka-bwite ifite ubwenge, ibyiyumviro kandi inatekereza. Abamalayika bafite ubwenge (Matayo 8 :29, 2 Abakorinto 11 :3, 1 Petero 1 :12), ibyiyumviro (Luka 2 :13, Yakobo 2 :19, Ibyahishuwe 12 :17) ndetse bakagira n'ubushake bwite (Luka 8 :28-31, 2 Timoteyo 2 :26, Yuda 6). Abamalayika ni imyuka (Abaheburayo 1 :14) idafite imibiri. Ariko nubwo badafite imibiri, baratandukanye muri kamere zabo.
Nk'ibindi biremwa byose, ntibamenya byose. Ni ukuvuga ko batazi byose nk'uko Imana ibimenya (Matayo 24:36). Ariko bagaragara nk'abazi byinshi kurusha abantu, kubera impamvu 3. Iya mbere, abamalayika baramewe ku rwego rwo hejuru rw'abantu. Iya kabiri, abamalayika bacengewe n'ijambo ry'Imana kurusha abantu (Yakobo 2:19, Ibyahishuwe 12:12). Iya gatatu, abamalayika bamaze imyaka myinshi cyane bitegereza abantu n'imikorere yabo. Bo si kimwe n'abantu bakenera kwiga amateka, ayo mateka yabaye abamalayika bahari. Nuko rero, bazi uburyo abantu batandukanye bagiye bitwara mu mateka, ibyo bikabafasha kumenya batibeshye uburyo natwe tuzitwara.
Nubwo bafite kamere zabo, kimwe n'ibindi biremwa byose, nabo bari hasi y'ubushake bw'Imana. Imana ikomeza kubohereza gufasha abizera (Abaheburayo 1:14). Dore ibikorwa bimwe Bibiliya ivuga ko abamalayika bakora: bahimbaza Imana (Zaburi 148:1-2, Yesaya 6:3). Baramya Imana (Abaheburayo 1:6, Ibyahishuwe 5:8-13). Bishimira ibyo Imana ikoze (Yobu 38:6-7). Bakorera Imana (Zaburi 103:20, Ibyahishuwe 22:9). Bahagarara imbere y'Imana (Yobu 1:6, 2:1). Buzuza imanza z'Imana (Ibyahishuwe 7:1, 8:2). Batuzanira ibisubizo by'amasengesho yacu (Ibyakozwe 12:5-10). Badufasha kuvuga ubutumwa no kubwiriza (Ibyahishuwe 8:26, 10:3). Barinda abakristo mu mirimo yabo ndetse n'imibabaro bacishwamo (1 Abakorinto 4:9, 11:10, Abefeso 3:10, 1 Petero 1:12). Batuba hafi mu gihe cy'amakuba (Ibyahishuwe 27:23-24). Bakira abakiranutsi iyo bageze mu rupfu (Luka 16:22).
Abamalayika ni ibyaremwe bitandukanye cyane n'abantu. Abantu ntabwo bahinduka abamalayika iyo bapfuye. Abamalayika ntibazigera, kandi nta nubwo bigeze na rimwe baba abantu. Imana yaremye abamalayika ukwabo, kimwe n'uko yaremye abantu ukwabo. Bibiliya nta na hamwe itubwira ko abamalayika baremwe mu ishusho y'Imana kimwe n'abantu (Itangiriro 1:26). Abamalayika ni imyuka ishobora, mu buryo bumwe na bumwe, kuba yakwemererwa kwambara imibiri y'abantu, ku bw'impamvu runaka z'igihe gitoya. Abantu nubwo bafite umwuka, bo bahora bambaye umubiri.
Ikintu cy'ingenzi twakwigira ku Bamalayika ni uburyo batajijinganya cyangwa ngo batindiganye kumvira amategeko y'Imana.
English
Bibiliya ivuga iki ku bamalayika?