settings icon
share icon
Ikibazo

Abatarigeze babwirwa Yesu iyo bapfuye bajya he?

Igisubizo


Buri wese azacibwa urubanza n'Imana, yayimenya cyangwa 'atari azi ko Iriho'. Bibiliya itubwira ko Imana yigaragarije mu kuremwa kw'isi (Abaroma 1:20) no mu mitima y'abantu (Umubwiriza 3:11). Ikibazo ni uko abantu boretswemo n'icyaha; twese ntidushaka kwemera ko ibyo byaremwe bitwereka Imana ahubwo tugashaka kuyigomera (Abaroma 1:21-23). Iyo hataba ubuntu bw'Imana, twari kuba twararohamiye mu cyaha cyatwaritsemo, ngo tubone uburyo kuba kure y'Imana ari ubuzima bw'imburamumaro. Ibyo Imana ibikorera abakomeza kuyigomera babishaka (Abaroma 1:24-32).

Mu by'ukuri, nta muntu n'umwe wavuga ko atari azi ko Imana iriho. Ahubwo ikibazo nuko bene abo, uretse kwica amatwi ku byo babwirwa, banga no gutangarira ibyaremwe ngo bemere ko Imana iriho. Gutegeka 4:29 haravuga ngo 'ariko niba uzashakirayo Uwiteka Imana yawe, uzayibona nuyishakisha umutima wawe wose n'ubugingo bwawe bwose'. Iki cyanditswe kitubwira ikintu gikomeye: buri muntu wese ushakisha Imana azayibona. Nushakisha Imana by'ukuri, Imana izakwiyereka.

Ikibazo nuko 'nta wumenya, nta wushaka Imana' (Abaroma 3:11). Abantu banga ubumenyi ibyaremwe byigisha ku Mana ndetse n'uburi mu mitima yabo, ahubwo bagahindukirira 'imana' biremeye. Nta mpamvu yo kwirirwa twibaza niba Imana izaciraho iteka abatarigeze babwira ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Buri wese azacibwa urubanza hakurikijwe ihishurirwa Imana yari yaramuhaye. Bibiliya itubwira ko abantu banga iri hishurirwa, niyo mpamvu rero abo Imana izabaciraho iteka.

Ahubwo rero, aho kwibaza uko abatarumva ubutumwa bizabagendekera, twebwe nk'abakristo twari dukwiye gukora uko dushoboye ngo tubagezeho ubwo butumwa. Dufite inshingano zo kubwiriza ubutumwa mu mahanga yose (Matayo 28:19-20; Ibyakozwe 1:8). Niba tuziko abantu bafite kamere yo kwanga kwemera ibyo ibyaremwe byigisha ku Mana, twari dukwiye kugira umuhate wo kubagezaho inkuru nziza y'agakiza muri Yesu Kristo. Kwakira imbabazi n'ubuntu bihererwa muri Yesu Kristo nibwo buryo bwonyine bwo gukizwa icyaha no kubabarirwa tukinjizwa mu buzima buhoraho.

Turamutse dutekereje ko abatarabwirizwa na rimwe bazababarirwa n'Imana, twaba dufite ikibazo gikomeye. Niba abantu batarabwirizwa na rimwe bakizwa, ubwo rero twari dukwiye gukora uko dushoboye ntihagire n'umwe ubwirizwa. Ubwo tukaba dutinya ko nihagira uwanga kwakira neza ubutumwa bwiza tubabwiye, ubwo twaba tumushyizeho gucibwaho iteka kutari kumuriho. Uko siko bimeze: abatarumva ubutumwa bose bari munsi y'urubanza rw'iteka, naho ubundi nta mpamvu yo kuvuga ubutumwa. Naho ubundi kubwiriza ubutumwa byaba ahubwo ari ugucira abantu ho iteka, niba bose bakijijwe, bakwanga ubutumwa tubabwirije bakaba bagiye mu muriro w'iteka.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Abatarigeze babwirwa Yesu iyo bapfuye bajya he? Ese Imana izigera iciraho iteka abapfuye bataragerwaho n'ubutumwa?
© Copyright Got Questions Ministries