settings icon
share icon
Ikibazo

Ese amadayimoni ashobora kwinjira mu mukristo? Byashoboka se ko umukristo yakuzura amadayimoni?

Igisubizo


Nubwo Bibiliya ntaho yerura ko umukristo ashobora kwinjirwamo n'amadayimoni, ukuri itanga ku byerekeranye no mu Mwuka kwerura ko umukristo ataturwamo n'amadayimoni. Hari itandukaniro rinini hagati yo guturwamo, no gutsikamirwa cyangwa kubuzwa amahoro n'idayimoni. Guturwamo n'idayimoni bivuga yuko iryo dayimoni riba rifite ubuyobozi busesuye ku bitekerezo n'ibikorwa by'uwo muntu (Matayo 17:14-18, Luka 4:33-35, 8:27-33). Gutsikamirwa cyangwa kubuzwa amahoro n'idayimoni biba iyo idayimoni ryibasiye umuntu mu Mwuka, rimwoshya, rimusunikira gucumura no gukora inabi. Mw'Isezerano Rishya ryose ahavugwa guhangana n'abadayimoni, nta hantu na hamwe hagaragara kwirukana abadayimoni ngo bave mu bizera (Abefeso 6:10-18). Ahubwo abizera bashishikarizwa kunangirira Satani (Yakobo 4:7, 1 Petero 5:8-9) aho kumwirukana.

Abakristo baturwamo na Mwuka Wera (Abaroma 8:9-11, 1 Abakorinto 3:16, 6:19). Nta kuntu rero Mwuka Wera yabana n'abadayimoni mu muntu umwe. Yewe, byaba ari ishyano gutekereza ko Imana yakwemera ko abana bayo, abo yironkeye mu giciro gihenze cy'amaraso ya Kristo (1 Petero 1:18-19), ikabagira ibyaremwe bishya (2 Abakorinto 5:17), bakoreshwa n'amadayimoni. Yego, abizera turi mu ntambara ikomeye turwanamo na Satani n'abadayimoni be, ariko ntibaturimo. Intumwa Yohana yaravuze ati: 'Bana bato, muri ab'Imana kandi ba bandi mwarabanesheje, kuko uri muri mwe aruta uri mu b'isi' (1 Yohana 4:4). Uwo ninde uturimo? Mwuka Wera. Ninde uri mub'isi? Satani n'abadayimoni be. Nuko rero, umukristo aba yaranesheje abadayimoni; kubw'ibyo, abavuga ko abadayimoni batura mu mukristo ntaho babikura muri Bibiliya.

Kuko Bibiliya yerekana neza ko umukristo atashobora guturwamo n'amadayimoni, hari bamwe bigisha bakoresha ijambo 'guhangwamo' n'amadayimoni, bashaka kuvuga ko amadayimoni aba yarigaruriye umukristo, ngo nubwo ataba amurimo. Ariko rero, witegereje, usanga uburyo basobanura 'guhangwamo' n'amadayimoni bisa neza no guturwamo n'amadayimoni. Byose ni kimwe, guhindura inyito ntabwo byemerera idayimoni gutura mu mukristo cyangwa ngo rimwigarurire. Yego, kurwanywa no gutsikamirwa n'amadayimoni ni ukuri kwa buri munsi ku bakristo, ariko bihabanye na Bibiliya kuvuga yuko umukristo yakuzura amadayimoni, cyangwa yahanzweho.

Abenshi bavuga ko umukristo ashobora guhangwaho n'abadayimoni babikura kubyo baba bariboneye n'amaso yabo, aho umukristo ufite ubuhamya buzwi yagaragaje ibimenyetso byuko ari gukoreshwa n'amadayimoni. Ni ngombwa ariko kumenya ko ibyo amaso atwereka bitagombye gusimbura cyangwa gusenya ibyo Bibiliya ivuga. Ahubwo dukwiye kuyungururira ibyo amaso atwereka mu kayunguruzo k'ibyanditswe (2 Timoteyo 3:16-17). Kuba wabona umuntu uzwiho ubukristo yifata nk'uwahanzweho n'amadayimoni, aho gutuma ukemanga Bibiliya wakemanga bukristo bwe. Nta na rimwe bikwiye gutuma wemera ko umukristo yaturwamo cyangwa ngo yigarurirwe n'amadayimoni. Hari nubwo wenda uwo muntu yaba ari umukristo nyakuri ariko wenda akaba ari gutotezwa/atsikamiwe n'amadayimoni mu buryo budasanzwe, cyangwa afite ibibazo byo mu mutwe utazi.

Dusubiremo, ibyo tubona bigomba kuyungururirwa mu byanditswe, aho kuyungururira ibyanditswe mubyo tubona.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Ese amadayimoni ashobora kwinjira mu mukristo? Byashoboka se ko umukristo yakuzura amadayimoni?
© Copyright Got Questions Ministries