settings icon
share icon
Ikibazo

Dispensationalism ni iki, ese igaragara muri Bibiliya?

Igisubizo


Dispensationalism ni imyumvire yo muri Tewolojiya (Theologie) ifite ingingo 2 zihariye: iya mbere ni uko Bibiliya isomwa uko iri, cyane cyane ubuhanuzi, aho kuyifata nkaho ivugira mu migani; naho iya kabiri ni ugutandukanya Isirayeli n'Itorero muri gahunda z'Imana.

Nuko rero, Dispensationalism ivuga yuko yo isoma Bibiliya uko yanditse, ni ukuvuga ko buri jambo rihabwa ubusobanuro ryaba rifite rikoreshejwe mu buzima bwa buri munsi. Ni ukuvuga ko, kuzimiza, kugereranya no gusanisha bifatwa gutyo nyine.

Hari impamvu 3 twavuga zituma ubu buryo buba bwiza mu gusoma no kumva ibyanditswe. Iya mbere, nuko amagambo n'imvugo bikoreshwa muri Bibiliya bigambiriye kudatera urujijo iyo tubifashe uko byanditse. Imana niyo yaremye indimi zitandukanye, kugira ngo abantu babashe kumvikana kandi banumvikane nayo. Impamvu ya kabiri tuyisanga muri Bibiliya: buri buhanuzi bwo mu Isezerano rya Kera buvuga kuri Yesu bwuzuye uko bwanditswe, bigaragaza ko butazimizaga. Ukuvuka kwe, umurimo we, ukubambwa kwe ndetse n'ukuzuka kwe byose byabaye nkuko neza neza Isezerano rya Kera ryari ryarabihanuye. Nta na hamwe bwuzuye mu buryo bujimije. Ibi ni ikimenyetso gikomeye cyuko Bibiliya igomba gusomwa kandi ikizerwa uko yanditse, tutayishakiye ibindi bisobanuro. None se, niba Bibiliya ibyo ivuze iba ishaka kuvuga ibindi byakwumvwa n'umuhanga, ubwo se ubusobanuro bwayo nyakuri wamenya ari ukuhe? Bigenze bityo buri wese yajya yumva ibyo yishakiye noneho! Twese twahinduka 'Bibiliya njye ndumva inyibwiririra gutya' aho kuba 'Bibiliya iravuga ngo'. Ntubiseke, muri iyi minsi ya nyuma hari abakaraga Bibiliya gutyo.

Hanyuma rero, Dispensationalism ivuga ko hari ubwoko 2 butandukanye bw'Imana: Isirayeli n'Itorero. Dispensationalism yemera ko agakiza kuva kera kugeza ubu kabonerwa mu kwizera, haba mu Isezerano rya Kera aho bizeraga Imana, no mu Isezerano Rishya aho twizera Umwana wayo. Abemera Dispensationalism ntabwo baba bashaka kuvuga ko ubutoni n'amasezerano byari ibya Isirayeli byahawe Itorero, kuko bemera ko ayo masezerano yose uko yahawe Isirayeli nk'ubwoko n'igihugu (ubutaka, urubyaro rwinshi, n'imigisha itagabanyije) azagera aho yose akuzura mu gihe cy'imyaka 1000 kivugwa mu Ibyahishuwe 20. Dispensationalism ivuga ko nkuko muri iyi myaka yacu Imana yitaye ku Itorero cyane, ari nako hari igihe kizagera ikibuka Isirayeli, nayo ikayitaho (Abaroma 9-11).

Abemera Dispensationalism babona Bibiliya igizwe n'ibice 7: kuba abere (Intangiriro 1:1-3,7), igihe cy'umutimanama (Intangiriro 3:8-8:22), ubwami bwa kimuntu (Intangiriro 9:1'11:32), amasezerano (Intangiriro 12:1' Kuva 19:25), amategeko (Kuva 20:1'Ibyakozwe 2:4), ubuntu (Ibyakozwe 2:4'Ibyahishuwe 20:3), n'igihe cy'ubwami bw'imyaka 1000 (Ibyahishuwe 20:4-6).

Ibi bice si inzira zitandukanye z'agakiza, ahubwo ni uburyo Imana yagiye yitoranyirizamo gusabana n'abantu. Dispensationalism ni imyumvire ivuga ko hari ubwo Yesu azagaruka mbere ya ya ngoma y'imyaka 1000, agatwara itorero mbere y'itotezwa cyangwa y'umubabaro mwinshi.

Muri make, Dispensationalism ni imyumvire ya Tewolojiya yemera ko Bibiliya isomwa uko yanditse, ikemera ko Itorero na Isirayeli ari ibintu 2 bitandukanye, kandi ikagabanya Bibiliya mu bice 7.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Dispensationalism ni iki, ese igaragara muri Bibiliya?
© Copyright Got Questions Ministries