Ikibazo
Bibiliya ivuga iki kuri za filimi z'urukozasoni? Ese kuzireba byo byaba ari icyaha?
Igisubizo
Kugeza ubu, abakoresha murandasi (internet) cyane kurusha abandi kw'isi ni ababa bareba filimi z'urukozasoni (pornography). Zimaze kuba icyorezo gikabije muri iki gihe rwose. Satani yabashije kuyoberanya no gusibanganya icyo Imana yaremeye igitsina. Yafashe ibyiza kandi bikwiye Imana yageneye imibonano mpuzabitsina (kubonanira mu rukundo kw'umugabo n'umugore bashakanye), maze abivangamo irari, urukozasoni, ubusambanyi n'ubuhehesi, gufata ku ngufu ndetse n'ubutinganyi. Ziriya filimi zishobora kuba ari intangiriro y'ukwiyongera kw'ubukozi bw'ibibi butandukanye (Abaroma 6:19). Abahanga ntibagishidikanya ziriya filimi zifite imbaraga zifite imbaraga zigarurira uzirebye. Kimwe nuko unywa ibiyobyabwenge bimwigarurira akagomba guhora yongera ubukana bw'ibyo anywa ngo abashe kumbva aruhutse, ni nako ziriya filimi z'urukozasoni zigusha uzireba mu byaha bitandukanye bijyana n'ubusambanyi kimwe n'irari.
Ubundi ibyaha bigira ubwoko butatu bukuru: irari ry'umubiri, irari ry'amaso ndetse no kwishyira hejuru (1 Yohana 2:16). Ziriya filimi zituma twuzura irari ry'ubusambanyi. Ntabwo rwose zikwiriye kuba mu bitekerezo byacu, nkuko Abanyafilipi 4:8 havuga. Zigarurira abazireba (1 Abakorinto 6:12, 2 Petero 2:19) kandi zirasenya (Imigani 6:25-28; Ezekiyeli 20:30; Abefeso 4:19). Kwifuza no kurarikira gusambanya abandi, nubwo bikorerwa mu bitekerezo byacu, ni ikizira ku Witeka (Matayo 5:28). Gukunda kureba izo filimi ni ikimenyetso rwose ko agakiza k'uwo muntu kakemangwa (1 Abakorinto 6:9).
Ku bigaruriwe na ziriya filimi, haba mu kuzikina cyangwa kuzireba, Imana ishobora kuguha intsinzi. Waba nawe warigaruriwe nazo ariko ukaba ushaka kuzibohora? Dore icyo wakora: 1) Ihane kandi waturire Imana icyo cyaha (1 Yohana 1:9). 2) Saba Imana kukoza, igutunganye, kandi ihindure ibitekerezo byawe (Abaroma 12:2). 3) Saba Imana yuzuze umutima wawe n'Abafilipi 4:8. 4) Tangira kwitoza kudashora umubiri wawe mu bidatunganye (1 Abatesalonika 4:3-4). 5) Umva neza kandi wubahe icyo Imana yaremeye imibonano mpuzabitsina, kandi wiyemeze kuyikorana n'uwo mwashakanye wenyine (1 Abakorinto 7:1-5). 6) Sobanukirwa ko nugendera mu Mwuka, utazagwa mw'irari ry'umubiri (Abagalatiya 5:16). 7) Fata ingamba zikurinda kugeragezwa no kureba amashusho y'urukozasoni. Itondere mudasobwa na televiziyo byawe, kandi icya ngombwa nanone, ushake undi mukristo ugusengera anagufashe kudatambikira.
English
Bibiliya ivuga iki kuri za filimi z'urukozasoni? Ese kuzireba byo byaba ari icyaha?