settings icon
share icon
Ikibazo

Gukura mu mwuka bivuga iki?

Igisubizo


Gukura mu mwuka ni ukugenda urushaho gusa na Yesu Kristo. Iyo twizeye Yesu Kristo, Mwuka Wera atangira umurimo wo kuduhindura ngo duse nawe. Gukura mu mwuka bisobanurwa neza muri 2 Petero 1:3-8, aho tubwirwa ko binyuze mu mbaraga z'Imana, twagabiwe 'ibintu byose' bizana ubugingo no kūbaha Imana; akaba ari yo ntego yo gukura mu mwuka. Wibuke ko 'kumumenya neza' aribyo biduhesha byose dukeneye. Tumumenyera mu Ijambo rye, ryo yaduhaye ngo ridufashe gukura no gukomera.

Hari intonde 2 muri Abagalatiya 5:19-23. Imirongo 19-21 irimo urutonde 'rw'imirimo ya kamere'. Ibi ni ibintu rwose byari bigize ubuzima bwacu mbere yuko twakira Yesu nk'umukiza wacu. Tugomba kwihana imirimo ya kamere, tukayisabira imbabazi, hanyuma tugasaba ko Imana idufasha kuyireka. Uko tugenda dukura mu mwuka, iyo mirimo ya kamere igenda iyoyoka mu myitwarire n'ubuzima bwacu. Urutonde rwa kabiri dusanga mu mirongo 22-23 ni 'imbuto z'Umwuka'. Ibyo nibyo bigomba kuranga ubuzima bwacu ubu ubwo twakijijwe. Gukura mu mwuka bigaragazwa no kwiyongera kw'izo mbuto z'Umwuka mu buzima bw'umukristo.

Gukura mu mwuka bihita bitangira iyo twakiriye agakiza. Mwuka Wera ahita aduturamo (Yohana 14:16-17). Duhita tuba ibiremwa bishya muri Kristo (2 Abakorinto 5:17). Kamere y'icyaha twari dusangwanywe igatangira kugenda isimburwa na kamere ya Kristo (Abaroma 6-7). Gukura mu mwuka bikomeza ubuzima bwose, kandi biterwa cyane no kwiga no gukurikiza ijambo ry'Imana (2 Timoteyo 3:16-17), no kugendera mu Mwuka (Abagalatiya 5:15-26). Niba dushaka gukura mu Mwuka, tugomba gusenga dusaba Imana ko iduhishurira ibyo yifuza ko guhindukamo. Twanayisaba kutwongerera ukwizera no kuyimenya. Imana ishaka ko dukura mu Mwuka, niyo mpamvu yaduhaye byose dukeneye ngo dukure mu Mwuka.

Hamwe na Mwuka Wera, dushobora kunesha icyaha, tukagenda duhinduka dusa n'umukiza wacu, Umwami Yesu Kristo.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Gukura mu mwuka bivuga iki?
© Copyright Got Questions Ministries