settings icon
share icon
Ikibazo

Ni iki nakora ngo Imana isubize amasengesho yanjye?

Igisubizo


Abantu benshi bumva ko gusubizwa amasengesho yabo ari uguhabwa ibyo basengeye. Iyo batabonye ibyo basabye, ubwo isengesho ryabo ntiriba 'ryashubijwe'. Ariko ibi ni ukutumva gusenga neza. Imana isubiza buri sengesho riyerekejweho. Rimwe na rimwe Imana isubiza 'oya' cyangwa 'ba utegereje'. Imana idusezeranya gusubiza amasengesho yacu iyo dusabye ibijyanye n'ubushake bwayo. 'Kandi iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye: ni uko atwumva iyo dusabye ikintu nk'uko ashaka, kandi ubwo tuzi ko yumva icyo dusabye cyose, tuzi n'uko duhawe ibyo tumusabye.' (1 Yohana 5:14-15).

Bivuga iki 'gusaba nk'uko Imana ishaka'? Gusaba ibijyanye n'ubushake bw'Imana ni ugusaba ibihesha Imana icyubahiro cyangwa gusaba ibyo Bibiliya yerura ko ari ubushake bw'Imana. Iyo dusabye ibidahesha Imana icyubahiro cyangwa bitajyanye n'ubushake bwayo mu buzima bwayo, ntabwo Imana ibiduha. Nonese ni gute twamenya ubushake bw'Imana? Yo ubwayo idusezeranya ubwenge iyo tubusabye. Yakobo 1:5 ivuga yuko: 'ariko niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana iha abantu bose itimana, itishāma kandi azabuhabwa'. 1 Abatesalonike 5:12-14 hatubwira byinshi biri mu bushake bw'Imana. Uko tugenda dusobanukirwa ijambo ry'Imana kurushaho, ni nako tuzagenda tumenya kurushaho ibyo tugomba gusengera (Yohana 15:7). Uko tugenda twumva neza icyo tugomba gusengera, ni nako tuzarushaho kubona Imana idusubiza 'yego'.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Ni iki nakora ngo Imana isubize amasengesho yanjye?
© Copyright Got Questions Ministries