settings icon
share icon
Ikibazo

Ibyaha birindwi biganisha ku rupfu ni ibihe?

Igisubizo


Ibyaha birindwi biganisha ku rupfu ni urutonde rw'ibyaha rwakoreshwaga mu minsi ya mbere y'ubukristo mu kwigisha abizera kuri kamere mbi yo gucumura. Urwo rutonde rero rwaje kwibeshywaho ko ari urw'ibyaha Imana itazababarira. Bibiliya rwose yerura neza ko icyaha cyonyine Imana itazababarira ari ukwinangira umutima, kuko aba ari ukwanga kwakira kubabarirwa twaherewe muri Yesu Kristo binyuze ku gitambo cye ku musaraba.

Wakwibaza uti se urwo rutonde rw'ibyaha birindwi biganisha ku rupfu rujyanye na Bibiliya? Yego kandi Oya. Imigani 6:16-19 haravuga ngo 'Hariho ibintu bitandatu ndetse birindwi, Uwiteka yanga bimubera ikizira ni ibi: 1) Amaso y'ubwibone, 2) ururimi rubeshya, 3) Amaboko avusha amaraso y'utariho urubanza, 4) Umutima ugambirira ibibi, 5) Amaguru yihutira kugira urugomo, 6) Umugabo w'indarikwa uvuga ibinyoma, 7) N'uteranya abavandimwe.' Ariko uru rutonde sirwo abantu benshi bafata nk'ibyaha birindwi biganisha ku rupfu.

Urutonde rw'ibyo byaha birindwi rwakozwe na Papa Geregori Mukuru (Pope Gregory the Great), wabayeho mu kinyejana cya 6, ni uru rukurikira: ubwibone, kwifuza iby'abandi, inda nini, irari, uburakari, ubusambo, ndetse n'ubunebwe. Nubwo ibyo byose ari ibyaha, nta na hamwe Bibiliya ibyita 'ibyaha birindwi biganisha ku rupfu'. Akamaro k'urwo rutonde ariko kaba mu kurondora no gushyira mu matsinda ibyaha, kuko nibura buri cyaha kibaho gikubiye muri urwo rutonde.

Icya ngombwa ariko ni ukwibuka ko ibyo byaha biri muri ruriya rutonde bitaganisha ku rupfu kurusha ibindi. Ibyaha byose uko byakabaye biganisha ku rupfu (Abaroma 6:23). Imana ishimwe, kuko binyuze muri Yesu Kristo ibyaha byacu, kimwe n'ibyo 'birindwi ngo biganisha ku rupfu', birababarirwa (Matayo 26:28, Ibyakozwe 10:43, Abefeso 1:7).

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Ibyaha birindwi biganisha ku rupfu ni ibihe?
© Copyright Got Questions Ministries