settings icon
share icon
Ikibazo

Ese ibyaha byose birangana imbere y'Imana?

Igisubizo


Muri Matayo 5:21:28, Yesu avuga yuko icyaha cy'ubusambanyi gikorewe mu mutima ari kimwe no kwica umuntu bikorewe mu mutima (urwango). Ariko ntiyashakaga kuvuga ko ibyo byaha ari kimwe. We icyo yashakaga kumvisha Abafarizayo nuko icyaha ari icyaha, nubwo wagambirira kugikora ariko ntugikore. Impamvu yababwiraga ibyo nuko muri icyo gihe, abanyamadini bigishaga ko rwose nta kibazo kugambirira gukora icyaha, upfa kutagikora. Aho Yesu yabatangarizaga ko ku Mana, ibitekerezo by'umuntu ari kimwe n'ibikorwa bye. Yewe, Yesu yanakomeje avuga ko is'ko y'ibikorwa byacu iri mu mitima yacu (Matayo 12:34).

Nubwo rero Yesu yavuze ko ubuhehesi n'ubusambanyi byombi ari ibyaha, ntabwo yavuze ko binganya uburemere. Kwica umuntu bigira ingaruka nyinshi cyane kurusha kumwanga, nubwo ku Mana, byombi ibifata nk'ibyaha. Ibyaha burya ntibihuje uburemere. Hari ibyaha bibi kurusha ibindi. Ariko nanone, byose bihabwa igihano kimwe kandi bibabarirwa mu buryo bumwe: buri cyaha kiganisha ku rupfu (Abaroma 6:23). Icyaha cyose, uko cyaba 'gito' kose, gikorerwa Imana ihoraho; ubwo rero kigomba guhanishwa igihano gihoraho. Ariko nanone, nta cyaha 'gikabije' ku buryo Imana itakibabarira. Urupfu rwa Yesu rwabaye impongano y'ibyaha (1 Yohana 2:2). Yesu yapfiriye ibyaha byose (2 Abakorinto 5:21).

Nuko rero, ibyaha byose birangana imbere y'Imana? Yego kandi Oya: Oya mu buremere, Yego mu gihano cyabyo no mu kubabarirwa kwabyo.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Ese ibyaha byose birangana imbere y'Imana?
© Copyright Got Questions Ministries