settings icon
share icon
Ikibazo

Ikusanya-myemerere ni iki?

Igisubizo


'Gukusanya' bivuga gushyira ibintu mu matsinda, ukurikije uko bihuje imiterere. Ikusanya-myemerere rero ni ishyirwa ry'imyemerere (theology) mu matsinda atandukanye, buri tsinda rirebana n'ingingo runaka. Urugero twatanga, Bibiliya ivuga ku Bamalayika mu bitabo byinshi bitandukanye. Ariko nta gitabo na kimwe wavuga ko kirimo ibikenewe kumenywa byose kuri bo. Ikusanya-myemerere rero rishyira hamwe ibyo Bibiliya ivuga ku bamalayika byose mu bitabo byayo bitandukanye, maze bigashyirwa hamwe mu itsinda ry'imyemerere irebana n'iby'abamalayika (angelology). Icyo nicyo ikusanya-myemerere rikora ' kwegeranya inyigisho za Bibiliya mu matsinda atandukanye.

Amwe mu matsinda agize ikusanya-myemerere ni nka: imyemerere irebana n'Imana Data (Paterology). imyemerere irebana n'Imana Mwana, Yesu Kristo (Christology). Imyemerere irebana n'Umwuka Wera (Pneumatology). Imyemerere irebana n'Ijambo ry'Imana, Bibiliya (Bibliology). Imyemerere irebana n'iby'agakiza (Soteriology). Imyemerere irebana n'Itorero muri rusange (Ecclesiology). Imyemerere irebana n'iminsi y'imperuka (Eschatology). Imyemerere irebana n'abamalayika (angelology). Imyemerere y'ibyo Bibiliya yigisha ku badayimoni (Demonology). Imyemerere ku nkomoko z'abantu n'amoko atandukanye (Christian anthropology). Imyemerere y'icyo icyaha aricyo (Harmartiology). Muri make, ikusanya-myemerere ni ikintu gikomeye kidufasha kumva neza Bibiliya kandi ku murongo.

Uretse iryo kusanya-myemerere tumaze kuvuga, hari n'ubundi buryo imyemerere yakusanywa. Urugero, hari ubuhanga bwo kunonsora buri gitabo cya Bibiliya, hakigwa ku myemerere icyo gitabo kigisha (Biblical theology). Twavuga nk'inkuru nziza yanditswe na Yohana, ifatwa nk'isoko ikomeye y'imyemerere irebana n'Imana Mwana (Christology), kuko yibanda cyane ku bumana bwa Yesu (Yohana 1:1, 14; 8:58; 10:30; 20:28). Hari kandi n'ubuhanga bw'imyemerere n'amateka yayo, uko yagiye ikusanywa mu mateka y'Itorero (Historical theology). Hari ubuhanga bukusanya imyemerere y'udutsiko cyangwa amatsinda y'abakristu bibumbiye hamwe (Dogmatic theology); urugero, imyemerere yakomotse kuri Kalivini (Calvinistic theology). Twavuga n'ubuhanga bwiga ku myemerere y'iki gihe (Contemporary theology).

Uburyo bwakoreshwa bwose ngo iyobokamana rinononsorwe si ikibazo, icya ngombwa nuko iyobokamana n'imyemerere byigwa kandi bigacukumburwa.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Ikusanya-myemerere ni iki?
© Copyright Got Questions Ministries