settings icon
share icon
Ikibazo

Impano yanjye yo mu Mwuka ni iyihe?

Igisubizo


Nta bufindo cyangwa isuzuma runaka ryahishura impano yacu yo mu Mwuka. Umwuka Wera niwe utanga impano uko abishatse (1 Abakorinto 12:7-11). Ikibazo gikunze kubaho mu Itorero nuko usanga abakristo bashaka gukorera Imana mu ruhande bumva bafitemo impano gusa. Uko siko impano zo mu Mwuka zikora. Imana idusaba kumvira tukayikorera muri byose. Izaduha ubwenge n'ubushobozi (impano) bidufasha gukora umurimo runaka yaduhamagariye.

Ariko nanone, dushobora kumenya impano zacu zo mu Mwuka binyuze mu buryo bwinshi. Kwisuzuma mu Mwuka, nubwo imyanzuro yabyo idakuka, bishobora kutubera intangiriro yo kumva impano zacu. Bagenzi bacu bashobora nabo kudufasha kuzisobanukirwa. Abatubona dukorera Imana akenshi babona kuturusha impano ituriho, kuko hari ibyo tubona nk'ibisanzwe cyangwa ntitunabibone. Ikindi cy'ingenzi cyadufasha ni ugusenga. Umwuka Wera niwe utanga impano, rero ni nawe uzi izo yaduhaye. Dushobora gusaba Imana ko itwereka impano yifuza ko dukoresha, bityo tukarushaho kuyikorera mu buryo bunononsoye.

Yego, bamwe Imana ibahamagarira kuba abigisha, ikabaha impano yo kwigisha. Abandi ikabahamagarira kuba abafasha mu murimo, ikabaha impano zo gufasha abandi. Ariko icyo kwitonderwa nuko kumenya impano zacu izo arizo bitaduha uburenganzira bwo kudakorera Imana mu yindi mirimo itajyanye n'izo mpano. Nubwo ari iby'umumaro kumenya impano twahawe izo arizo, ntibikwiye ko twirengagiza indi mirimo Imana yadukeneramo, twitwaje ko atarizo mpano zacu. Icya ngombwa ni ukwiyegurira Imana, niyo izajya iduha impano dukeneye muri buri murimo iduhaye.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Impano yanjye yo mu Mwuka ni iyihe?
© Copyright Got Questions Ministries