settings icon
share icon
Ikibazo

Ni iyihe myumvire ya Gikristo ku by'isi?

Igisubizo


'Imyumvire ku by'isi' ni uburyo runaka umuntu abonamo isi ku ngingo runaka. 'Imyumvire ya Gikristo' rero ni uburyo umukristo yari akwiye kubona isi y'iki gihe. Uburyo umukristo abona isi ni incamake y'uburyo afata isi. Nibwo buryo ayungururiramo ibiba. Imyumvire y'isi igaragarira mu byemezo bya buri munsi; ni ngombwa cyane kugira imizima.

Weretse icunga abantu benshi, bashobora kuribona mu buryo butandukanye. Umuhanga mu bimera (Botanist) yarireba, agahita avuga ubwoko bw'ibimera rikomokaho. Umunyabugeni yabona ryavamo inganzo nziza yashushanya. Umucuruzi we yaribonamo inyungu, agashaka kurirangura. Umwana yaribonamo uburyohe, akaritonora ngo arirye. Ni ukuvuga, twese dushobora kureba ikintu kimwe ariko ntitucyumve kimwe. Buri myumvire y'isi, yaba iya Gikristo cyangwa itari iya Gikristo, igerageza gusubiza izi ngingo uko ari 3:

1) Twaturutse he? Tubereyeho iki?
2) Ni iki gituma isi itameze neza?
3) Ni gute byakemuka?

Imwe mu myumvire y'isi ubu igezweho cyane ni ukwemera ko isi yiremye; iyo myumvire ibyo bibazo 3 ibisubiza itya:

1) turi ibiremwa byakomotse ku isi mu buryo bw'impanuka, kandi ntacyo tubereyeho kigaragara, nta n'icyo dusabwa kuberaho kuko abantu babayeho ku mpanuka.
2) Kugeza ubu, abantu ntabwo bubaha isi yababyaye nk'uko bikwiye.
3) Dushobora gusigasira isi yatubyaye binyuze mu kubungabunga ibindi binyabuzima.

Iyi myumvire ikunze kubyara indi myumvire myinshi igendanye no kuvuga ko icyiza giterwa n'uko umuntu abibona, ko umuntu yigenga kandi adakeneye umubwira imyitwarire ikwiriye, ndetse n'ubundi buyobe bwuzuye muri ba bwenge bw'isi.

Imyumvire y'isi ya Gikristo yo, muri make, isubiza bya bibazo 3 itya:

1) Naremwe n'Imana, kugira ngo ngenge isi kandi nsabane nayo (Intangiriro 1:27:28, 2:15).
2) Twacumuriye Imana, bityo tuzanira isi umuvumo (Intangiriro 3)
3) Imana ubwayo yatabaye isi, iyicunguza urupfu rw'umwana wayo, Yesu Kristo (Intangiriro 3:15, Luka 19:10), kandi umunsi umwe izasubiza ibiremwa byayo uko byari bimeze muntu ataracumura (Yesaya 65:17-25).

Imyumvire y'isi ya Gikristo ituganisha ku kumva yuko hari imyitwarire ikwiye n'idakwiye, ko habaho ibitangaza, ko buri muntu afite agaciro n'ubumanzi, kandi ko hari ugucungurwa.

Ni ngombwa kwibuka ko bene iyo myumvire igaragarira muri byose. Byaba ku buryo tubona amafaranga, imyitwarire yacu cyangwa iy'abandi, politike cyangwa ubugeni. Ubukristo nyakuri si ubwo ku cyumweru gusa mu rusengero. Ubukristo twigishwa na Bibiliya butanga imyumvire y'isi, itagarukira ku rusengero. Bibiliya nta na hamwe itandukanya imyitwarire mu idini n'imyitwarire mu isi; imyitwarire yigisha ni imwe gusa, haba aho hombi. Yesu ubwe yavuze ko ari we 'nzira, ukuri n'ubugingo' (Yohana 14:6); kubyemera gutyo byonyine biba bibaye imyumvire tuboneramo isi.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Ni iyihe myumvire ya Gikristo ku by'isi?
© Copyright Got Questions Ministries