Ikibazo
Itorero rikwiye kuba rifite izihe nshingano?
Igisubizo
Ibyakozwe n'Intumwa 2:42 hakunzwe gufatwa nk'inyandiko ndangamikorere y'Itorero: 'bahoraga bashishikariye ibyo intumwa zigishaga, bagasangira ibyabo, no kumanyagura umutsima no gusenga'. Ukurikije iki cyanditswe, impamvu/ibikorwa by'Itorero iryari ryo ryose bikwiye kuba: 1) kwigisha Bibiliya, 2)kuba ahantu abizera basabanira, 3) gusangira igaburo ryera, hamwe no 4) gusenga.
Itorero rigomba kwigisha Bibiliya kugira ngo dukure mu Mwuka. Abefeso 4:14 havuga yuko: 'kugira ngo tudakomeza kuba abana duteraganwa n'umuraba, tujyanwa hirya no hino n'imiyaga yose y'imyigishirize, n'uburiganya bw'abantu n'ubwenge bubi, n'uburyo bwinshi bwo kutuyobya'. Itorero kandi rigomba kuba ahantu ho gusabana, aho abakristo bafashanya kandi bakubahana (Abaroma 12:10), bagahugurana (Abaroma 15:14), bakagirana impuhwe n'ibambe (Abefeso 4:32), bakihanganisha abananiwe n'abababaye (1 Abatesalonike 5:11), ariko ku by'umwihariko, bakagaragarizanya urukundo (1 Yohana 3:11).
Itorero rigomba kuba nanone ahantu abizera basangira ifunguro ry'Umwami, bibuka ukuntu Yesu yadupfiriye, amena amaraso ye ku bwacu (1 Abakorinto 11:23-26). 'Kumanyura imitsima' (Ibyakozwe 2:42) birimo no gusangirira amafunguro yacu asanzwe hamwe. Ubu ni uburyo bumwe itorero rikomeza ubusabane mu bakristo. Inshingano za nyuma z'Itorero nkuko twazisomye mu Ibyakozwe 2:42 ni ugusenga. Itorero rigomba kuba rishishikariza abarimo gusenga, ribigisha uko basenga. Abafilipi 4:6-7 haradusaba ngo 'ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n'Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko amahoro y'Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n'ibyo mwibwira muri Kristo Yesu'.
Indi nshingano y'Itorero twavuga ni ugukwirakwiza ubutumwa bwiza bwo gucungurwa muri Yesu Kristo (Matayo 28:18-20; Ibyakozwe 1:18). Itorero risabwa kutiganda mu kuvuga ubutumwa bwiza, haba mu nyigisho no mu bikorwa. Itorero rigomba kuba 'umunara' umurikira abarituriye, uyobora bose kugana Umwami n'Umukiza Yesu Kristo. Nuko rero, Itorero rigomba gushyira imbere ubutumwa bwiza no gutoza abarigize kuvuga ubwo butumwa (1 Petero 3:15).
Izindi nshingano z'Itorero tuzisanga muri Yakobo 1:27: 'idini ritunganye kandi ritanduye imbere y'Imana Data wa twese ni iri: ni ugusūra impfubyi n'abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n'iby'isi'. Itorero rigomba kuba rifasha abatishoboye bose. Uretse kuvuga ubutumwa, harimo no kubafasha mu byo babura mu buzima bwa buri munsi (ibiryo, imyenda, icumbi) nkuko bikwiye. Itorero kandi rigomba gutoza abizera bose kwirinda icyaha, kandi no kuzibukira ibizenga bakura mu isi. Ibi bikorwa binyuze mu kwigisha no gusabana twuzuzanya, duhugurana.
Muri make rero, itorero rifite izihe nshingano? Pawulo yahaye abakristo b'i Korinto urugero rwiza cyanye: itorero ni ibiganza, umunwa n'ibirenge by'Imana muri iyi si ' umubiri wa Kristo (1 Abakorinto 12:12-27). Tugomba guhora dukora icyo Yesu yari kuba akora akiri hano ku isi. Itorero rigomba kwerekana gusa na Kristo, rikanamukurikiza.
English
Itorero rikwiye kuba rifite izihe nshingano?