settings icon
share icon
Ikibazo

Bibiliya ivuga iki ku ntambara yo mu mwuka?

Igisubizo


Hari amakosa abiri akunda gukorwa ku birebana n'intambara yo mu mwuka ' kuyikabiriza no kuyisuzugura. Hari ababona ko buri cyaha, buri mwiryane, buri kibazo biterwa n'abadayimoni kandi ko bikemuka ari uko birukanywe. Abandi nabo bakirengangiza burundu isi yo mu mwuka n'icyo Bibiliya itubwira ku ntambara yacu n'isi yo mu mwuka. Icy'ingenzi mu kunesha mu ntambara yo mu mwuka ni ukumenya icyo Bibiliya itwigisha. Nubwo akenshi Yesu yirukanaga amadayimoni mu bantu, hari nubwo yabakizaga atavuze ko bari barwajwe n'abadayimoni. Intumwa Pawulo yigisha abakristo kurwanya icyaha ubwacyo muri bo (Abaroma 6) no kurwanya sekibi (Abefeso 6:10-18).

Abefeso 6:10-12 'Ibisigaye mukomerere mu Mwami no mu mbaraga z'ubushobozi bwe bwinshi. Mwambare intwaro zose z'Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n'uburiganya bwa Satani. Kuko tudakīrana n'abafite amaraso n'umubiri, ahubwo dukīrana n'abatware n'abafite ubushobozi n'abategeka iyi si y'umwijima, n'imyuka mibi y'ahantu ho mu ijuru'. Aha tuhigira byinshi cyane by'ingenzi: dushobora kurwanira gusa mu mbaraga z'Umwami, ni intwaro ze ziturinda, kandi intambara yacu tuyirwana ku mbaraga z'isi y'umwijima.

Urugero rukomeye twatanga rw'uwarwaniye mu mbaraga z'Umwami ni Mikayeli, Malayika ukomeye, dusoma muri Yuda 9. Muri iyo nkuru, Mikayeli (ushobora kuba ari we Malayika ukomeye kurusha abandi bose) ntiyarwanyije Satani mu mbaraga ze, ahubwo yaramubwiye ngo 'Umwami Imana iguhane!' Mu Byahishuwe 12:7-8 hatubwira ko mu minsi y'imperuka Mikayeli azanesha Satani. Nubwo yari azi ubwo buhanuzi, ubwo yatonganaga na Satani, yamuhangaye mu izina n'ubushobozi by'Imana. Ni mu busabane bwacu na Yesu Kristo buduhesha ubushobozi n'imbaraga kuri Satani n'abadayimoni be. Gucyaha Satani bigira imbaraga mu izina rya Yesu gusa.

Abefeso 6:13-18 hatubwira intwaro zo mu mwuka Imana iduha. Tugomba gushikama dukenyeye ukuri, gukiranuka nk'icyuma gikingira igituza, ubutumwa bwiza bw'amahoro nk'inkweto, kwizera nk'ingabo, agakiza nk'umugara, n'Ijambo ry'Imana nk'inkota y'Umwuka, no gusengesha Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga. Izo ntwaro se zikora zite mu ntambara yo mu mwuka? Tugomba kuvuga ukuri kunyomoza ibinyoma bya Satani. Tugomba kwiringira yuko twagizwe abakiranutsi n'igitambo cya Yesu ku musaraba. Tugomba kwamamaza ubutumwa bwiza uko twarwanywa kwose. Ntitugomba gucika intege mu kwizera uko twaba duterwa kwose. Icyo twirindisha ni ukumenya yuko agakiza kacu kadakuka, kandi ko nta kintu na kimwe cyabitwara. Icyo turwanisha ni ijambo ry'Imana, aho kuba ibitekerezo cyangwa ibyiyumviro byacu. Tugomba gukurikiza urugero rwa Yesu, tukumva ko zimwe mu ntambara zo mu mwuka zinesherezwa mu gusenga gusa.

Tugomba gukurikiza Yesu mu buryo turwana intambara zo mu mwuka. Reba uburyo Yesu yifashe ubwo Satani yamugeragerezaga mu butayu (Matayo 4:1-11): buri gitero/kigeragezo cyashubijwe mu buryo bumwe ' 'biranditswe'. Yesu yari azi neza ko Ijambo ry'Imana nzima ariyo ntwaro ikomeye yarwanisha kuri Satani. Niba Yesu ubwe yarakoresheje ijambo ngo arwanye Satani, twe kuki twashaka gukoresha ibindi?

Urundi rugero twareberaho uburyo bwo kurwana intambara yo mu Mwuka ni ukwitegereza abahungu 7 ba Sikewa. 'Ariko inzererezi zimwe zo mu Bayuda na zo zirukanaga abadayimoni, zīhimbira kuvugira izina ry'Umwami Yesu ku batewe n'abadayimoni ziti 'Ndabategetse mu izina rya Yesu, uwo Pawulo avuga.' Kandi hariho abahungu barindwi b'Umuyuda witwaga Sikewa, umwe mu batambyi bakuru, bagenzaga batyo. Bukeye dayimoni arabasubiza ati 'Yesu ndamuzi na Pawulo ndamumenye, ariko mwebweho muri ba nde?' Nuko umuntu warimo dayimoni uwo abasimbukira bombi arababasha, arabanesha bigeza ubwo bahunga muri iyo nzu bambaye ubusa bakomeretse.' (Ibyahishuwe 19:13-16). Abo bahungu 7 ba Sikewa bakoreshaga izina rya Yesu, ariko ntibyari bihagije kuko batari bafitanye ubusabane na Yesu. Kubw'ibyo, amagambo yabo yari arangaye, nta mbaraga afite. Urabona, abahungu va Sikewa bakoreraga mu mugenzo; ntibakoreshwaga n'ukwizera kwabo muri Yesu Kristo, kandi ntibakoreshaga ijambo ry'Imana mu kurwana mu mwuka. Kubera kutamenya neza ibyo bakora, baraneshejwe ku buryo buteye isoni. Twari dukwiye kwigira ku rugero rwabo, tukarwana intambara yo mu mwuka nk'uko Bibiliya ibisaba.

Muri make, ni gute twanesha mu ntambara yo mu mwuka? Icya mbere, ntiwiringire imbaraga zawe, wiringire iz'Imana. Icya kabiri, rwanira kandi ucyahishe izina rya Yesu; iryawe ntacyo ryamara. Icya gatatu, banza wambare intwaro zose z'Imana. Icya kane, rwanisha inkota y'Umwuka ' ijambo ry'Imana. Icya nyuma, wibuke ko nubwo turwana na Satani n'abadayimoni be, ibyo bitavuga ko buri cyaha na buri kubazo bidakemurwa no kwirukana abadayimoni.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Bibiliya ivuga iki ku ntambara yo mu mwuka?
© Copyright Got Questions Ministries