settings icon
share icon
Ikibazo

Ni ukubera iki abantu bo mu gitabo cy'Intangiriro babagaho imyaka myinshi cyane?

Igisubizo


Biracyari iyobera uburyo abantu bo mu gitabo cy'Intangiriro babagaho imyaka myinshi cyane. Hari impaka nyinshi kuri iyi ngingo, hagati y'abahanga muri Bibiliya. Urugero, mu Intangiriro 5 tuhasoma urubyaro rwa Adamu rwakomotsemo Mesiya, benshi bafata nk'aho rwubahaga Imana. Bamwe bakeka ko Imana yahaye uru rubyaro umugisha udasanzwe kubera kuyubaha no gukiranuka kwarwo. Nubwo ibi bishoboka, ntaho Bibiliya ivuga aho Imana yahaye umugisha wo kubaho ubuzima burebure abavugwa mu Intangiriro 5. Ikindi kandi, uretse Enoki nta wundi Bibiliya ivuga ko yari umukiranutsi muri abo. Nuko rero, birashoboka ko abantu bose b'icyo gihe babagaho imyaka myinshi. Hari impamvu nyinshi zishobora kuba zarabiteraga.

Intangiriro 1:6-7 havuga amazi yari hejuru y'isanzure, ni ukuvuga ko hari ikiyaga cyari kibumbye isi. Bene ayo mazi yari kuba ayungurura imirasire myinshi itari myiza itugeraho ubu. Bigaragara ko imibereho rero yari kuba ari myiza. Intangiriro 7:11 hatubwira ko umwuzure w'igihe cya Nowa utangira, ayo mazi yari hejuru y'isanzure yagomorewe ku butaka, bikaba byarahinduye iyo mibereho myiza yatangaga. Kandi koko, gereranya imyaka yo kubaho kw'aba mbere y'umwuzure (Intangiriro 5:1-32) n'aba nyuma yawo (Intangiriro 11:10-32): nyuma y'umwuzure, imyaka yo kubaho yaragabanutse bidasanzwe.

Ikindi twakwibuka nuko nyuma y'imbyaro nke zakurikiye Adamu, abantu bari baratangiye kugira inenge muri gakondo y'amaraso. Adamu na Eva baremwe batagira inenge. Ibyari byo byose baremanywe kutarwara. Ababakomotseho bagombye kuba baragize kuri uwo murage, ariko mu buryo butuzuye. Nyuma yo gucumura, uwo murage w'ubuziranenge wagiye uyoyoka, abantu batangira kugenda barwaragurika. Ibi bikaba byaranateye gusaza kwihuse.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Ni ukubera iki abantu bo mu gitabo cy'Intangiriro babagaho imyaka myinshi cyane?
© Copyright Got Questions Ministries