settings icon
share icon
Ikibazo

Umwuka n'ubugingo by'umuntu bitandukanye bite?

Igisubizo


Ubugingo n'umwuka ni ibice bibiri by'ibanze bitagaragara Bibiliya itubwira ko bigize Muntu. Ntibyoroshye, ndetse byateza impaka ndende kugerageza kubitandukanya. Ijambo 'Umwuka' ni igice kitagaragara cya Muntu. Dufite umwuka, ariko ntabwo turi imyuka. Ariko nanone, Bibiliya itubwira ko abizera ari bazima mu mwuka (1 Abakorinto 2:11, Abaheburayo 4:12, Yakobo 2:26), naho abatizera bakaba bapfuye mu mwuka (Abefeso 2:1-5, Abanyekolosi 2:13). Inzandiko za Pawulo zishimangira cyane ko iby'umwuka ari ingenzi cyane mu buzima bw'umukristo (1 Abakorinto 2:14, 3:1, Abefeso 1:3, 5:19, Abanyekolosi 1:9, 3:16). Umwuka ni igice mu bigize umuntu bimubashisha kugirana ubusabane n'Imana. Igihe cyose ijambo 'umwuka' rikoreshejwe, biba bivuga igice kitagaragara cya Muntu 'gicomeka' ku Mana, kuko nayo ubwayo ari Umwuka (Yohana 4:24).

Naho ijambo 'ubugingo' (soul, 'me) rikoreshwa ku bice bitagaragara ndetse n'ibigaragara by'umuntu. Nubwo abantu bafite umwuka (ariko ntibabe imyuka), abantu ni ubugingo. Tubyoroheje, iryo jambo 'ubugingo' ahenshi rivuga 'ubuzima'. Ariko nanone, uretse n'ibyo, Bibiliya ikoresha 'ubugingo' ishaka kuvuga ibindi bintu byinshi bikomeye. Kimwe muri ibyo ni ubushake bwo gucumura Muntu ahorana (Luka 12:26). Umuntu ni umunyabyaha, ubugingo bwe rero bukaba bwanduye. Uguhumeka bw'ubugingo (ubuzima) kurangira iyo umuntu apfuye mu mubiri (Intangiriro 35:18, Yeremiya 15:2). Mu bugingo, kimwe no mu mwuka, niho umuntu asabanira n'isi yo mu mwuka (Yobu 30:25, Zaburi 43:5, Yeremiya 13:17). Igihe cyose ijambo 'ubugingo' rikoreshejwe, riba rivuga umuntu wese, yaba agihumeka cyangwa yarapfuye.

Nubwo Ubugingo n'Umwuka bifatanye, si kimwe kandi bishobora gutandukanywa (Abaheburayo 4:12). Umuntu ni ubugingo; ni icyo turi cyo. Umwuka ni igice cyacu cyitubasha gusabana n'Imana.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Umwuka n'ubugingo by'umuntu bitandukanye bite?
© Copyright Got Questions Ministries