settings icon
share icon
Ikibazo

Hari ikibazo ko abarambagizanya babana mbere yo gukora ubukwe?

Igisubizo


Igisubizo kuri iki kibazo cyaterwa n'icyo 'kubana' bishaka kuvuga. Niba bishaka kuvuga kubana nk'umugore n'umugabo, muryamana, ibyo ni amakosa rwose. Bibiliya ibuza gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushyingirwa, kimwe n'ukundi kwiyandarika kujyanye nabyo (Ibyakozwe 15:20; Abaroma 1:29; 1 Abakorinto 5:1; 6:13, 18; 7:2; 10:8; 2 Abakorinto 12:21; Abagalatiya 5:19; Abefeso 5:3; Abanyekolosi 3:5; 1 Abatesalonika 4:3; Yuda 7). Bibiliya iduhamagarira kwifata mbere yo gushyingirwa, no kutajarajara nyuma yaho. Gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushyingirwa ni ubusambanyi nk'ubundi bwose, kuko uba uryamana n'uwo mutashyingiranywe, kabone n'iyo mwaba 'mukundana'.

Noneho rero, niba 'kubana' bishaka kuvuga kuba mu nzu imwe, ibyo ni ikindi kibazo. Nta kibi kirimo ko umugore n'umugabo basangira inzu imwe ' bapfa kuba nta marorerwa bakorana. Muri rusange ariko, ikibazo nuko baba bishyira mu mutego ukomeye (1 Abatesalonika 5:22, Abefeso 5:3), bityo rero nubwo bataba babigambiriye, bakaba bagwa mu cyaha cy'ubusambanyi. Bibiliya idusaba guhunga bene ibyo, no kwirinda kwitegeza ibigeragezo byo kubigwamo (1 Abakorinto 6:18). Hanyuma rero hakaza ikibazo cy'uko abo hanze babibona. Muri rusange, umugabo n'umugore babana mu nzu imwe bifatwa ko baba baryamana ' nuko rwose bimeze. Nubwo kubana mu nzu imwe atari icyaha, bitanga ishusho y'icyaha. Kandi rero Bibiliya idusaba kwirinda kubera abandi ishusho y'icyaha (1 Abatesalonika 5:22, Abefeso 5:3), guhunda ubusambanyi, no kutagira uwo tubera ikigusha.

Muri make, kubana k'umugore n'umugabo batashyingiranywe ntibihesha Imana icyubahiro.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Hari ikibazo ko abarambagizanya babana mbere yo gukora ubukwe?
© Copyright Got Questions Ministries