settings icon
share icon
Ikibazo

Ni gute nabwiriza inshuti n'umuryango wanjye batanyinubye cyangwa ngo bampunge?

Igisubizo


Nta mukristo n'umwe utaragize umuvandimwe, inshuti, umukozi bakorana, cyangwa wenda umuntu baziranye utari umukristo. Kubwiriza abandi si umurimo woroshye, ariko birushaho iyo ubwiriza umuvandimwe. Bibiliya ituburira ko rwose hari abantu ubutumwa bwiza buzarakaza (Luka 12:51-53). Ariko nanone, dusabwa kubwiriza byanze bikunze (Matayo 28:19-20, Ibyakozwe 1:8, 1 Petero 3:15).

Ni gute rero twabwiriza abavandimwe, inshuti, abo dukorana cyangwa abandi tuzi? Icya mbere kandi cy'ingenzi, ni ukubasengera. Senga ngo Imana ihindure imitima yabo kandi ifungurire amaso yabo (2 Abakorinto 4:4) ngo babone ukuri kw'ubutumwa bwiza. Sengera ko Imana ibahishurira uburyo ibakunda ndetse inabereke uburyo bakeneye kwakira Yesu Kristo nk'Umukiza wabo (Yohana 3:16). Sengera ngo uhabwe ubwenge n'uburyo bwo kubegera (Yakobo 1:5). Uretse gusenga, tugomba kuberera imbuto nziza kugira ngo babone uburyo Imana yahinduye ubuzima bwacu (1 Petero 3:1-2). Nkuko Mutagatifu Fransisi wa Asisi yabivuze, 'bwiriza ubutumwa bwiza igihe cyose, nibiba ngombwa ukoreshe amagambo'.

Icya nyuma, tugomba kugira umwete mu bushake bwacu bwo kubwiriza ubutumwa bwiza. Tangariza abavandimwe n'inshuti ubutumwa bwiza bw'agakiza mu Mwami wacu Yesu Kristo (Abaroma 10:9-10). Buri gihe uhore witeguye gusobanura iby'ukwizera kwawe (1 Petero 3:15), ariko ubikorane ubwitonzi no kubahana. Ikindi kandi, ni ngombwa kwibuka ko gukizwa kw'abacu bireba Imana gusa. Si umuhate wacu ahubwo ni imbaraga n'ubuntu by'Imana bikiza abantu.

Ikitureba gusa ni ukubasengera, tukababwira ubutumwa bwiza ari nako tuberera imbuto nziza.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Ni gute nabwiriza inshuti n'umuryango wanjye batanyinubye cyangwa ngo bampunge?
© Copyright Got Questions Ministries