Ikibazo
Ugereranyije n'imyaka y'kujyanwa kw'itorero, igihe cy'itotezwa ryinshi, itorero rizajyanwa ryari?
Igisubizo
Igihe itorero rizajyanirwamo ni kimwe mu bintu bigibwaho impaka nyinshi kandi bitavugwaho rumwe mu itorero ry'ubu. Hari impande 3 zihabanye: abavuga ko rizajyanywa mbere y'imyaka y'umubabaro izabaho ku isi, hagati muri iyo myaka, abandi bakavuga ko rizazamurwa nyuma y'iyo myaka y'umubabaro.
Mbere yo kujya impaka ariko, tugomba kubanza kumva impamvu hazabaho imyaka y'umubabaro no gutotezwa gukomeye. Ukurikije Daniyeli 9:27, hari igice cya 7 cy'imyaka 77 (imyaka 7) kitaraba. Ubuhanuzi bwose bwa Daniyeli buvuga ku myaka 77 (Daniyeli 9:20-27) bwerekeye ku gihugu cya Isirayeli. Ni igihe Imana izaba yitaye cyane kuri Isirayeli. Igice cya 7 giheruka iyo myaka 77, gikunze kwitwa imyaka y'umubabaro cyangwa itotezwa, kizaba ari igihe Imana izahagurukira Isirayeli by'umwihariko. Nubwo ntaho bivugwa ko muri iyo myaka 7 itorero rizaba ridahari, hakwibazwa impamvu itorero ryaba rikiri kw'isi muri icyo gihe.
Icyanditswe cy'ingenzi kivuga ku kujyanwa kw'itorero ni 1 Abatesalonika 4:13-18. Havuga ko abizera bose bazaba bakiriho, hamwe n'abazaba barapfiriye mu kwizera, bazasanganira Yesu mu kirere, hanyuma bakabana nawe ubuziraherezo. Nuko rero, kujyanwa kw'itorero ni igihe Imana izakura abayo ku isi. Pawulo akomeza avuga, mu 1 Abatesalonika 5:9, ngo 'kuko Imana itatugeneye umujinya, ahubwo yatugeneye guheshwa agakiza n'Umwami wacu Yesu Kristo' 1 Abatesalonika 5:9. Igitabo cy'ibyahishuwe cyibanda cyane kuri iyo myaka y'umubabaro, gihanura uburyo Imana izasuka igikombe cy'umujinya wayo kw'isi muri iyo myaka. Byaba rero ari ukwivuguruza Imana isezeranyije abizera ko itabageneye umujinya wayo, hanyuma ikabagumisha kw'isi nabo bagasukwaho uwo mujinya. Kuba Imana yasezeranya abizera ko batazasukwaho umujinya wayo ari nako ihishura ko hari ubwo bazavanwa ku isi, bivuze byinshi.
Ikindi cyanditswe cy'ingenzi ku kujyanwa kw'itorero ni Ibyahishuwe 3:10, aho Kristo asezeranya abizera ko azabarinda 'igihe cyo kugerageza' kizamanukira isi. Ibi bishobora kuvuga ibintu 2: cyangwa Kristo ubwe azaba hafi y'abizera mu gihe cy'igerageza abarinde kugerwaho naryo, cyangwa azabimura abajyane hirya y'iryo gerageza. Ibyo byombi byashoboka rwose. Ariko nanone, ni ngombwa kongera kwibuka icyo abizera bari gusezeranywa kurindwa. Si ukugeragezwa gusa, ahubwo ni 'igihe cyo kugerageza'. Kristo ari gusezeranya abizera ko azabarinda icyo gihe kizabamo kugeragezwa, benshi bakunze kwita icy'umubabaro mwinshi.
Nuko rero, impamvu y'icyo gihe cyo kugeragezwa/gutotezwa, impamvu yo kujyanwa kw'itorero, ubusobanuro bwa 1 Abatesalonika 5:9, n'ubw'Ibyahishuwe 3:10, twe tubona byose bihuza mu kwerekana ko itorero rizajyanwa mbere y'icyo gihe cyo kugeragezwa. Hari ubushake bwo kwemera ko Bibiliya ibyo ivuga biba ari ukuri bitari imigani cyangwa amashusho, usanga yerekana ko kujyanwa kw'itorero bizabanziriza icyo gihe cy'igeragezwa cyangwa cy'umubabaro.
English
Ugereranyije n'imyaka y'kujyanwa kw'itorero, igihe cy'itotezwa ryinshi, itorero rizajyanwa ryari?