settings icon
share icon
Ikibazo

Nabwirwa n'iki ko ikintu runaka ari icyaha?

Igisubizo


Hari ibintu bibiri bikubiye muri iki kibazo: ibyo Bibiliya yerura ko ari ibyaha n'ibyo Bibiliya itavugaho ku mwihariko. Urutonde rw'ibyaha bitandukanye twarusanga mu Imigani 6:16-19, Abagalatiya 5:19-21 na 1 Abakorinto 6:9-10. Nta gushidikanya ko ibyo byanditswe byerura neza ibintu bifatwa nk'ibyaha, ibyo Imana yanga. Kwica (guhotora), ubusambanyi, kubeshya, kwiba, etc. ' nta shiti ko ku bwa Bibiliya ibyo ari ibyaha. Impaka n'urujijo ariko bivuka ku byerekeranye n'ibindi Bibiliya idakomozaho byihariye. Ariko nk'ubusanzwe bwose, iyo Bibiliya itavuga ku kintu runaka ku buryo bwihariye, dukurikiza amahame igenda ivuga ahandi ngo tumenye icyo ivuga.

Icya mbere, iyo nta cyanditswe runaka wareberaho, ugomba kwibaza niba icyo kintu ari cyiza, aho kwibaza niba ari kibi gusa. Urugero, Bibiliya idusaba 'gucunguza uburyo umwete' (Abanyakolosi 4:5). Iminsi y'ubuzima bwacu hano ku isi ni migufi cyane ku buryo tutagombye kuyitakariza mu bitagira akamaro, ahubwo tukayikoresha 'duhesha bose umugisha' (Abefeso 4:29).

Ariko isuzuma ryiza wakora ni ukwibaza niba, n'umutimanama wose, twatinyuka gusaba ko Imana iha umugisha icyo kintu, ikagikoresha mu kwihesha icyubahiro. 'Namwe iyo murya cyangwa munywa cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana' (1 Abakorinto 10:31). Niba ushidikanya ko icyo kintu runaka gishimisha Imana, kireke rwose. '' igikorwa cyose kidakoranywe kwizera kiba ari icyaha' (Abaroma 14:23). Tugomba guhora twibuka ko imibiri yacu, kimwe n'imitima yacu, byacunguwe kandi ari iby'Imana. 'Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z'Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana.' (1 Abakorinto 6:19-20). Iri hame ubwaryo rirahagije mu kutuyobora mubyo dukora.

Ikindi kandi, tugomba gusuzumira ibikorwa byacu mu bindi bintu: ese bizagira izihe ngaruka ku miryango, abavandimwe, inshuti ndetse n'abandi bantu muri rusange? Nubwo igikorwa runaka kitatugiraho ingaruka ubwacu ariko kikaba gifitiye abandi ingaruka zitandukanye, ni icyaha. 'Ibyiza ni ukutarya inyama cyangwa kutanywa vino, cyangwa kudakora ikindi cyose cyasitaza mwene So, kikamugusha cyangwa kikamuca intege ' Twebwe abakomeye dukwiriye kwihanganira intege nke z'abadakomeye, ntitwinezeze' (Abaroma 14:21, 15:1).

Dusoza, wibuke ko Yesu Kristo ari Umwami n'Umucunguzi wacu, nta kintu rero gikwiye kudobya ubusabane bwacu nawe. Nta ngeso, kwidagadura, cyangwa ibikorwa bikwiye kutwigarurira; Yesu Kristo niwe wenyine ufite ubwo burenganzira. 'Byose ndabyemererwa, nyamara ibingirira akamaro si byose. Byose ndabyemererwa ariko sinzategekwa n'ikintu cyose' (1 Abakorinto 6:12). 'Kandi icyo muzavuga cyose n'ibyo muzakora, mujye mubikora byose mu izina ry'Umwami Yesu, mushima Imana Data wa twese ku bw'uwo' (Abanyekolosi 3:17).

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Nabwirwa n'iki ko ikintu runaka ari icyaha?
© Copyright Got Questions Ministries