settings icon
share icon
Ikibazo

Nabwirwa n'iki ko nkunda umuntu?

Igisubizo


Urukundo ni amarangamutima adasanzwe, yakwangiza cyangwa agakomeza ubuzima bwacu. Ibyemezo bikomeye by'ubuzima ni ibirebana n'ayo marangamutima; urugero ni nko gushaka, kubera ko tuba twumva dukunda uwo turambagizanya. Iyi rero ishobora kuba ari nayo mpamvu ingo nyinshi zisigaye zidatera kabiri. Ubundi Bibiliya yigisha ko urukundo atari amarangamutima ahindagurika, ahubwo ko ari icyemezo umuntu afata. Ntabwo dukwiye gukunda abadukunda gusa, ahubwo dukwiye no gukunda abatwanga, nkuko Yesu akunda abatabikwiye (Luka 6:35). 'Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza, ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu, ntirwishimira gukiranirwa kw'abandi ahubwo rwishimira ukuri, rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose.' (1 Abakorinto 13:4-7).

Bishobora kuba byoroshye gukunda umuntu runaka, ariko hari ibintu by'ingenzi ugomba kwitondera mbere yo kwemeza ko umukunda urukundo nyakuri. Icya mbere, uwo muntu ni Umukristo, yeguriye ubuzima bwe Kristo? Agakiza ke akarambirije kuri Yesu wenyine? Ikindi kandi, mbere yo gutekereza kwerekeza umutima n'amarangamutima byawe ku muntu umwe, banza wibaze niba witeguye kumushyira mbere y'abandi bantu bose mu buzima bwawe, uretse Imana yonyine. Bibiliya itubwira ko iyo abantu babiri bashakanye baba babaye umwe (Itangiriro 2:24, Matayo 19:5).

Ikindi wasuzuma ni ukwibaza niba uwo ukunda yakubera umufasha mwiza. Ashyira Imana imbere ya byose mu buzima bwe? Ubona ari umuntu waharanira ko urukundo rwanyu rutagira kidobya, urugo mwazashinga rukazahora rukomeye?

Rwose nta gipimo kihariye wareberamo niba koko ukunda undi muntu runaka, ariko ni ngombwa kumenya niba turi gukurikira amarangamutima yacu cyangwa ubushake bw'Imana ku buzima bwacu. Urukundo nyakuri ni icyemezo, si amarangamutima. Urukundo nyakuri nkuko Bibilliya iruvuga ruhoraho, ntabwo rugaragara iyo 'twumva tumukunze uwo munsi'.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Nabwirwa n'iki ko nkunda umuntu?
© Copyright Got Questions Ministries