Ikibazo
Ni ukumenyana kungana iki abarambagizana bagomba kugira mbere y'ubukwe?
Igisubizo
Abefeso 5:3 hatubwira ko 'ariko gusambana n'ibyonona byose no kurarikira ntibikavugwe rwose muri mwe nk'uko bikwiriye abera.' Ni ukuvuga ko 'ibisa' n'ubusambanyi no kwiyandarika byose ntibikwiriye umukristo. Bibiliya ntabwo itanga urutonde rw'ibisa n'ubusambanyi cyangwa rw'ibyemerewe abarambagizana mbere y'uko bakora ubukwe. Ariko niba Bibiliya itabivugaho ku mwihariko ntibivuga ko Imana yemera 'gukinisha' ibijyanye no gushimishanya mbere yo gushyingiranwa. Urugero, gusomana bikorwa mu ntangiriro zo gushaka kuryamana. Nuko rero, abatarashakana ntibakwiye gusomana. Buri kintu cyose cyafatwa nko gushimishanya kubanziriza ku kuryamana gikwiye kwirindwa mbere yo gushyingirwa.
Niba hari ikintu abatarashakana bashidikanya ko nta kibazo kugikora, kigomba rwose kwitazwa (Abaroma 14:23). Kandi imibonano mpuzabitsina n'ugushimishanya kose kwayibanziriza ntibikwiye abatarashakanye. Bagomba kwirinda buri kintu cyose gishobora kubaganisha mu busambanyi, gisa n'ubusambanyi cyangwa cyafatwa nko gushimishanya kuganisha mu busambanyi. Ndetse hari n'abakozi b'Imana bamwe bagira inama abarambagizana kudafatana agatoki ku kandi, kudahoberana, cyangwa kudasomana baramukanya, mu gihe cyose batarakora ubukwe.
Iyo abashakanye bibikiye byinshi baririnze mu kurambagizana kwabo, ni nako byongera gushirwa mu busabane bwo mu gitanda nyuma y'ubukwe.
English
Ni ukumenyana kungana iki abarambagizana bagomba kugira mbere y'ubukwe?