settings icon
share icon
Ikibazo

Ese kunywa itabi bikwiriye umukristo? Kunywa itabi mbese ni icyaha?

Igisubizo


Bibiliya nta na hamwe ivuga ku kunywa itabi by'umwihariko. Ariko hari amahame itubwira yakoreshwa ku birebana n'itabi. Icya mbere, Bibiliya itubwira ko tutagomba kugira ikintu na kimwe twemerera 'kwigarurira' imibiri yacu. 'Byose ndabyemererwa, nyamara ibingirira akamaro si byose. Byose ndabyemererwa ariko sinzategekwa n'ikintu cyose.' (1 Abakorinto 6:12). Itabi rifite imbaraga zikomeye zitegeka urinywa. 'Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z'Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana.' (1 Abakorinto 6:19-20). Nta gushidikanya ko itabi ryangiza ubuzima. Birazwi ko itabi ryangiza ibihaha ndetse n'umutima.

None se wowe, urabona kunywa itabi byashyirwa mu rutonde rw''ibigira akamaro' (1 Abakorinto 6:12)? Wavuga rwose ko kunywa itabi ari uguhesha icyubahiro Imana mu mibiri yacu (1 Abakorinto 6:20)? Ni gute se umuntu yanywa itabi 'kubw'icyubahiro cy'Imana' (1 Abakorinto 10:31)? Nta gushidikanya ko igisubizo kuri ibyo bibazo uko ari 3 ari 'oya'. Niyo mpamvu rero kunywa itabi ari icyaha, kandi ntibikwiriye abizera Yesu Kristo.

Abatemera ko ari icyaha bavuga yuko abantu benshi barya ibiryo bidakwiye, bishobora gutegeka imibiri yabo kandi bikanabicira ubuzima. Urugero batanga ni urw'abategekwa n'ikawa, bakaba ntacyo bakora mu gitondo batabanje gusoma ku ikawa. Nubwo ari byo rwose, ntabwo ariko bituma kunywa itabi biba byiza. Ni ngombwa rwose ko abakristo bagomba kwirinda inda nini no kurya ibidakwiriye (amasukari menshi, amavuta menshi, n'ibindi byakwangiza umubiri). Yego, nubwo abakristo akenshi baba indyarya batunga urutoki icyaha kimwe ari nako bikorera ikindi, ntabwo wabiheraho uvuga ko ubwo abakristo barya cyangwa banywa biriya, noneho no kunywa itabi ntibyaba icyaha.

Izindi mpaka nyinshi zikururwa nuko abakozi b'Imana ba kera bazwi banywaga itabi, nka wa mwigisha w'umwongereza C. H. Spurgeon, wanywaga ibig'ma (cigars). Ariko nanone, izi mpaka nazo ntizihwitse. Yego, niba Spurgeon yaranywaga itabi, yarakosaga. Ariko ntibishatse kuvuga ko atari umukozi w'Imana kandi wigisha ibyo gukiranuka! None se kuba umukozi w'Imana bituma ingeso ze zose zihesha Imana icyubahiro? Oya rwose.

Kuvuga ko kunywa itabi ari icyaha, ntabwo bivuze ko abarinywa bose ari abapagani, badakijijwe. Hari benshi bizeye Yesu Kristo bakinywa itabi. Kunywa itabi ntibibuza umuntu gukizwa. Nta nubwo bimukuraho agakiza. Kunywa itabi ni icyaha kibabarirwa nk'ibindi byose, yaba umuntu ukiba umukristo cyangwa asanzwe ari we, iyo bihannye bagasaba Imana imbabazi (1 Yohana 1:9).

Twongere tubishimangire, kunywa itabi ni icyaha kigomba kwihanirwa, kandi hamwe n'imbaraga z'Imana, kikarekwa.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Ese kunywa itabi bikwiriye umukristo? Kunywa itabi mbese ni icyaha?
© Copyright Got Questions Ministries