settings icon
share icon
Ikibazo

Bibiliya ivuga iki ku byo kurambagizanya/gutereta?

Igisubizo


Tubanze dusobanure neza amagambo tugiye gukoresha, kuko akuwe mu ndimi z'amahanga. Ijambo 'kurambagizanya' (courtship, faire la cour), riravuga umusore n'inkumi bari mu nzira bemeranyije ko ibaganisha ku gushakana; mu mico n'indimi z'amahanga bagira ayandi magambo (dating, liaison amoureuse) avuga igihe umusore cyangwa inkumi bari gushakisha uwo barambagizanya; muri ino nyandiko turabyita 'gutereta', nubwo bikunze kuvugwa mu buryo nyandagazi.

Nubwo amagambo 'kurambagizanya' cyangwa 'gutereta' ataboneka muri Bibiliya, iduha amabwiriza ngenderwaho mu gushakisha no kurambagizanya. Icya mbere nuko tugomba kwitandukanya n'ibyo isi yigisha ku kurambagizanya kuko bihabanye n'ubushake bw'Imana (2 Petero 2:20). Aho isi yigisha gushurashura hirya no hino kuri buri wese amaso yawe akunze, Imana yo idusaba kubanza kumva no kumenya kamere y'uwo ukeka ko mwarambagizanya. Ugomba kubanza ukamenya niba uwo muntu akijijwe yuzuye Mwuka Wera (Yohana 3:3-8) kandi akaba ashakisha gusa na Kristo (Abanyafilipi 2:5). Ubundi impamvu yo kurambagizanya cyangwa y'ibyo abakiri bato bita 'gutereta' yagombye kuba iyo kubona uwo muzashakana. Bibiliya itubuza byimazeyo gushakana n'abatizera (2 Abakorinto 6:14-15) kuko byatubera ikigusha mu busabane na Kristo, bikaba byanatuvana mu budakemwa bwacu.

Abarambagizanya bose bagomba gushyira imbere gukunda no gutinya Imana (Matayo 10:37). Burya kubwira umuntu uwari we wese ko ari 'byose' cyangwa ko ariwe ngenzi mu buzima bwawe ni ukumugira akamana, kandi icyo ni icyaha (Abagalatiya 5:20, Abanyakolosi 3:5). Ntitugomba kandi gucumurisha imibiri yacu mu busambanyi (1 Abakorinto 6:9, 13; 2 Timoteyo 2:22). Ubusambanyi ni icyaha gikorerwa Imana kandi kikanakorerwa imibiri yacu (1 Abakorinto 6:18). Kimwe no mu buzima busanzwe, tugomba gukunda no kubaha mugenzi wacu kurusha uko twikunda kandi twiyubaha (Abaroma 12:9-10).

Waba waramenye uwo urambagiza cyangwa ugishakisha, gukurikiza aya mabwiriza ya Bibiliya niwo musingi mwiza uganisha ku rugo rukomeye. Gushaka ni kimwe mu byemezo bikomeye umuntu afata mu buzima, kuko iyo babiri bashakanye, baba babaye umwe mu murunga Imana yageneye guhoraho (Itangiriro 2:24, Matayo 19:5).

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Bibiliya ivuga iki ku byo kurambagizanya/gutereta?
© Copyright Got Questions Ministries