Ikibazo
Ese ukuzuka kwa Yesu ni impamo?
Igisubizo
Ibyanditswe bitanga ibihamya bidakuka byerekana ko Yesu Kristo koko yazutse mu bapfuye. Kuzuka kwa Kristo kugaragara muri Matayo 28:1-20, Mariko 16: 1-20, Luka 24:1-53 na Yohana 20:1-21, 25. Kuzuka kwa Kristo kandi kugaragara mu gitabo cy'Ibyakozwe n'Inyumwa (Ibyakozwe 1:1-11). Aho hose ushobora kuhabona 'ibihamya' byinshi bishimangira ukuzuka kwa Kristo. Icya mbere twavuga, ni uburyo abigishwa be bahindutse mu buryo budasanzwe kandi butunguranye. Mu kanya gato bagaragara nk'abagabo bihishe buzuye ubwoba, mu kandi kanya bagahinduka abahamya buzuye ubutwari, bazenguruka amahanga. None se hari ikindi cyasobanura iyo mpinduka idasanzwe kandi itunguranye, uretse gusubizwamo imbaraga no kubona Yesu wazutse?
Icya kabiri cyaba igihamya, ni ubuzima bwa Pawulo. None se ni iki cyahindura, mu mwanya muto cyane, uwari ashize amanga mu gusenya itorero, agahita ahinduka intumwa y'iryo torero? Bibiliya itubwira ko iyo mpinduka yatewe no kubona Kristo wazutse ku nzira igana i Damasiko (Ibyakozwe 9:1-6). Indi gihamya ya gatatu, ni imva ye yasigaye irangaye kandi irimo ubusa. Niba atarazutse koko, umurambo we se waba urihe ubu? Abigishwa be ndetse n'abandi benshi bari bahari ubwo yashyingurwaga muri iyo mva. Ubwo bagarukaga, nta murambo wari urimo. Bahasanze abamalayika bemeza ko yazutse mu bapfuye nkuko yari yarabivuze (Matayo 28:5-7). Icya kane, ni gihamya yizewe y'abantu yiyeretse nyuma yo kuzuka (Matayo 28:5, 9, 16-17; Mariko 16:9; Luka 24:13-35; Yohana 20:19, 24, 26-29, 21:1-14; Ibyakozwe 1:6-8; 1 Abakorinto 15:5-7).
Ikindi cyakwemeza kuzuka kwa Yesu ni uburemere bwinshi cyane intumwa zashyize kuri uko kuzuka. Kimwe mu byanditswe byibanda ku muzuko ni 1 Abakorinto 15. Aho Intumwa Pawulo ifata umwanya wo gusobanura impamvu ari iby'ingenzi cyane kumva kandi no kwizera ko Yesu yazutse. Nk'uko abivuga, umuzuko ni uw'ingenzi kubera impamvu zikurikira: 1) iyo Kristo aza kuba atarazutse, igitambo cye kubera ibyaha ntabwo cyaba cyuzuye (1 Abakorinto 15:12-15); 2) kuzuka kwa Kristo kwerekanye ko urupfu rwe rwemewe n'Imana nk'impongano y'ibyaha byacu. Iyo aza gupfa ntazuke, byari kuba bivuga ko igitambo cye cyitari gihagije. Ubwo rero, nta kubabarirwa ibyaha ku bizera, kandi nabo ubwo bazapfa bakaguma iyo (1 Abakorinto 15:16-19). Nta buzima buhoraho bwaba buhari (Yohana 3:16). 'Ariko noneho Kristo yarazutse, ni we muganura w'abasinziriye' (1 Abakorinto 15:20).
Icya nyuma twavuga, nuko Bibiliya ivuga neza ko abizera Yesu Kristo niyo bapfa bazazurwa bakinjizwa mu buzima bw'iteka ryose, nkuko na Kristo yazutse (1 Abakorinto 15:20-23). Ariko 1 Abakorinto 15 habanza gusobanura uburyo ukuzuka kwa Kristo kwerekana intsinzi ye ku rupfu, bikaba natwe biduha imbaraga zo gutsinda urupfu (1 Abakorinto 15:24-34). Herekana ubwiza budasanzwe umubiri tuzazukana uzaba ufite (1 Abakorinto 15:35-49). Hasobanura ko, kubera kuzuka kwa Kristo, abamwizera bose bahishiwe mu kwiganzura urupfu (1 Abakorinto 15:50-58).
Mbega ukuntu ukuzuka kwa Yesu ari inkuru nziza! 'Nuko bene Data bakundwa, mukomere mutanyeganyega murushaho iteka gukora imirimo y'Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw'ubusa ku Mwami' (1 Abakorinto 15:58).
Nuko rero, dukurikije Bibiliya, nta gushidikanya ko Yesu yazutse. Bibiliya yandika ku kuzuka kwe, ikavuga uburyo yiyeretse abantu barenze 400, hanyuma ikaboneraho kubaka amahame ngenderwaho y'ubukristo, yose ashingiye ku kuzuka kwa Kristo.
English
Ese ukuzuka kwa Yesu ni impamo?