settings icon
share icon
Ikibazo

Bibiliya ivuga iki ku kuzura abadayimoni? Biracyabaho muri iyi myaka yacu se? Wabibwirwa n'iki?

Igisubizo


Bibiliya itanga ingero z'abantu buzuye cyangwa bigaruriwe n'abadayimoni. Izo ngero zishobora kuduha bimwe mu bimenyetso byerekana gukoreshwa n'abadayimoni, bikaba byanatubwira byinshi ku buryo abadayimoni binjira mu muntu. Bimwe muri ibyo byanditswe ni Matayo 9:32-33; 12:22; 17:18; Mariko 5:1-20; 7:26-30; Luka 4:33-36; 22:3; Ibyakozwe 16:16-18. Zimwe muri izo nkuru zitwereka aho abadayimoni bahinduraga abantu ibiragi, gufatwa n'ibicuri, ubuhumyi, n'izindi ndwara. Abandi bakoreshwaga amabi, nkuko byagendekeye Yuda. Mu Ibyakozwe 16:16-18, abadayimoni bahaye umuja w'umukobwa ubushobozi bwo kuba yamenya ibintu bimurenze. Umugabo w'umunyagadaleni wari wuzuye abayimoni menshi (Legiyoni yabo), yagiraga imbaraga zidasanzwe kandi yiberaga mu marimbi, atikoza imyenda. Umwami Sawuli, amaze kugomera Imana, yatotejwe n'idayimoni (1 Samweli 16:14-15, 18:10-11, 19:9-10) ryamuteraga umutima mubi, n'urwango rukabije kuri Dawidi.

Hari rero ibimenyetso byinshi cyane kandi bitandukanye bishobora kuranga uwuzuye abadayimoni, nko kugira ubumuga budaterwa n'indwara iyariyo yose, guhinduka kwa buri kanya kandi kutajyanye mu myitwarire, rimwe akaba ari mu kababaro kenshi, ubundi afite uburakari, imbaraga zidasanzwe, kwiyandarika, kwikura mu bandi, yewe, no kuba yamenya ibirenze ubwenge bwe cyangwa ibyabaye adahari. Ariko ni na ngombwa kumenya ko hari ubwo bimwe muri ibyo byaba bifite impamvu zibitera zitari iz'ikuzimu, rero ni ukwitonda mbere yo gushinja kuzura abadayimoni buri wese ufite ibibazo byo mu mutwe cyangwa urwara igicuri. Ariko nanone, isi y'ubu ntabwo icyita na gato ku mbaraga abadayimoni bashobora kuba bafite mu bantu.

Uretse ibyo bimenyetso byo mu mubiri no mu myitwarire, hari n'ibindi bimenyetso byo mu Mwuka byakwerekana gukoreshwa n'abadayimoni. Twavuga nko kwanga kubabarira (2 Abakorinto 2:10-11), kwemera no gukwirakwiza inyigisho ziyobya, cyane cyane izitesha agaciro Yesu kristo n'igitambo cye cyo ku musaraba (2 Abakorinto 11:3-4, 13-15, 1 Timoteyo 4:1-5, 1 Yohana 4:1-3).

Ku byerekeranye n'abakristo bo, intumwa Petero ni urugero rw'uko umwizera uwari we wese ashobora kuvangirwa na Satani (Matayo 16:23). Hari bamwe bitiranya abakristo bari kuvangirwa n'abadayimoni bakavuga ko 'bahanzweho', ariko nta na hamwe muri Bibiliya tubona umukristo 'wahanzweho' n'abadayimoni. Abahanga benshi muri Bibiliya bemeza ko umukristo ataturwamo n'abadayimoni kubera ko aba ari ingoro ya Mwuka Wera (2 Abakorinto 1:22, 5:5, 1 Abakorinto 6:19), kandi rero Mwuka Wera akaba atabana n'abadayimoni.

Ntabwo tubwirwa neza uburyo umuntu afungurira abadayimoni. Dufashe urugero rwa Yuda nk'ikitegererezo, yafunguriye umutima we ikibi binyuze mu busambo bwe (Yohana 12:6). Ni ukuvuga ko iyo umuntu yemereye icyaha runaka kumubamo, ubwo aba afunguriye abadayimoni kumwinjiramo. Abamisiyoneri n'abandi bavugabutumwa bagiye babona abasenga ibigirwamana cyangwa abajya mu bikorwa by'umwijima basanze abo bantu banakunze kuba buzuye abadayimoni. Kandi na Bibiliya yerura ko gusenga ibigirwamana mu by'ukuri ari ugusenga abadayimoni (Abalewi 17:7; Gutegeka 32:17; Zaburi 106:37; 1 Abakorinto 10:20), ntabwo rero byaba ari igitangaza ko gusenga bene ibyo bigirwamana byinjiza abadayimoni mu muntu.

Ukurikije izo ngero twavuze hejuru n'ibyo abavugabutumwa bagenda babona, dushobora kwanzura tuvuga ko abantu benshi bafungurira imitima n'ubuzima bwabo abadayimoni binyuze mu byaha runaka cyangwa mu buyobe bwo mu Mwuka (baba babizi cyangwa batabizi). Twavuga nko kwiyandarika, ubusinzi no kunywa ibiyobyabwenge, kwigira ibyigenge, gusharira mu mutima, na ya mico y'i Burasirazuba yadutse ya meditation.

Hari ikindi ariko tutarangiza tutavuze. Satani n'abadayimoni be ntacyo bakora Imana itabyemeye (Yobu 1-2). Nuko rero, iyo Satani akora amabi ye, aba yikirigita aziko hari icyo ari kugeraho, ariko mu by'ukuri, aba akorera mu mbibi z'ubushake bw'Imana, nk'uko byagenze yoshya Yuda ngo abambishe Yesu ku musaraba. Muri iyi minsi, hari benshi bishora mu bikorwa by'umwijima babyita imikino. Si byiza kandi Bibiliya irabibuza.

Iyo twumviye Imana, tuba twizengurutsa ingabo yayo kandi tubundikiwe n'imbaraga zayo (Abefeso 6:10-18). Nuko rero, nta mpamvu yo gutinya abadayimoni, kuko Imana ihambaye!

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Bibiliya ivuga iki ku kuzura abadayimoni? Biracyabaho muri iyi myaka yacu se? Wabibwirwa n'iki?
© Copyright Got Questions Ministries