settings icon
share icon
Ikibazo

Haba hari uburyo bwiza bwo kwiga Bibiliya?

Igisubizo


Kumva icyo Bibiliya ishaka kuvuga ni kimwe mu bintu by'ingenzi mu buzima bw'umukristo. Imana ntidusaba gusoma Bibiliya gusa. Tugomba kuyisoma uko bikwiye (2 Timoteyo 2:15). Kwiga Bibiliya ni icyate kitoroshye. Kunyuzamo amaso cyangwa kuyisoma amahushuka bishobora gutanga imyanzuro ifutamye cyane. Ni ngombwa rero kubanza kumenya amahame y'ingenzi yagufasha mu kumva icyo Bibiliya ivuga.

Icya mbere kandi cy'ibanze, usoma Bibiliya agomba gusenga, agasaba ubwenge Mwuka Wera, kuko ari imwe mu nshingano ze. 'Uwo Mwuka w'ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho' (Yohana 16:13). Nkuko Mwuka Wera yayoboye intumwa ubwo zandikaga Isezerano Rishya, ni nako atuyobora iyo dusoma ibyanditswe. Wibuke, Bibiliya ni igitabo cyandistwe n'Imana, niyo rero igomba kudusobanurira icyo yashakaga. Niba uri umukristo, umwanditsi wa Bibiliya ' Mwuka Wera ' atuye muri wowe, kandi arashaka kugusobanurira ibyo yandikishije.

Icya kabiri, ntabwo tugomba gutandukanya icyanditswe runaka n'ibindi bicyegereye, kuko ubwo bituma dutangira gushaka kugisobanura kitari mu mwanya wacyo. Tugombye buri gihe gusoma ibyanditswe bugikikije, bitihi se igice cyose, kugira ngo twumve neza ubusobanuro bw'icyo cyanditswe. Nubwo ibyanditswe byose biva ku Mana (2 Timoteyo 3:16, 2 Petero 1:21), Imana yakoresheje abantu ngo babyandike. Abo bantu babaga bafite ingingo bashaka kwandikaho, n'impamvu bashaka kuyandikaho. Tugomba rero gusoma amateka y'igitabo turi kwiga, tukamenya uwacyanditse, uwo yandikiraga, igihe cyandikiwe, ndetse n'impamvu cyanditswe. Nanone, tugomba kureka icyo cyanditswe kikivugira, kuko akenshi abantu bivangiramo insobanuro zabo kugira ngo bagere ku byo bishakira.

Icya gatatu, ntitugombye gushaka kuba ibyigenge mu kwiga Bibiliya. Ni ubwirasi gutekereza ko ntacyo twakungukira mu byagezweho n'abandi bize Bibiliya mbere yacu. Bamwe bibeshya ko bashobora guhishurirwa byinshi muri Bibiliya nta wundi barebeyeho uretse Mwuka Wera. Ukuri ni uko Kristo, binyuze mu Mwuka Wera, yahaye umubiri we impano nyinshi z'Umwuka. Imwe muri izo mpano ni ukwigisha (Abefeso 4:11-12, 1 Abakorinto 12:28). Abo bigisha tubahabwa n'Imana ngo badufashe kumva neza kandi no kubaha ibyanditswe. Ni byiza kwiga Bibiliya turi kumwe n'abandi bizera, dufashanya, duhugurana mu gusobanukirwa no gushyira mu bikorwa ukuri dusanga mu Ijambo ry'Imana.

Muri make, ni ubuhe buryo bwiza bwo kwiga Bibiliya? Icya mbere, icishe bugufi unasenge, kandi usabe Mwuka Wera aguhe gusobanukirwa. Icya kabiri, usomere ibyanditswe mu murongo byandikiwemo, udashidikanya ko Bibiliya ubwayo isobanutse. Icya gatatu, ubaha kandi wige ibyo abandi bizera bagiye bacukumbura muri Bibiliya mbere yawe. Mbere ya byose ariko, wibuke ko Imana ariwe mwanditsi wa Bibiliya, kandi ko ishaka ko dusobanukirwa ibyo yandikishije.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Haba hari uburyo bwiza bwo kwiga Bibiliya?
© Copyright Got Questions Ministries