settings icon
share icon
Ikibazo

Ni gute nakwitegura gushinga urugo?

Igisubizo


Kwitegura kurushinga mu buryo bwa Gikristo ni kimwe no kwitegura buri kintu cyose mu buzima. Hari ihame twari dukwiye kubahiriza, nk'abakristo, mu buzima bwacu bwose 'Na we aramusubiza ati 'Ukundishe Uwiteka, Imana yawe umutima wawe wose n'ubugingo bwawe bwose n'ubwenge bwawe bwose.'' (Matayo 22:37). Iri si itegeko risanzwe ryo gukinisha. Rigomba kutubera ifatiro ry'ubuzima bwacu. Kurikurikiza ni ukwiyemeza kurangamira Imana n'ijambo ryayo n'umutima wacu wose kugira ngo umwuka n'ibitekerezo byacu byuzure ibinezeza Imana.

Ubusabane bwacu n'Imana binyuze muri Yesu Kristo nibwo bwagombye kuyobora ubundi bwose twagirana n'abandi. Ubusabane bw'abashakanye bushingiye kuri Kristo no ku Itorero rye (Abefeso 5:22-33). Ubuzima bwacu bwose bukwiye kugengwa no kwiyemeza kumvira Imana n'amategeko yayo. Kumvira Imana n'ijambo ryayo bituma dusohoza ubushake bwayo ku buzima bwacu, haba mu ngo zacu cyangwa mu isi yo hanze muri rusange. Kandi buri mukristo wese agomba guhesha Imana icyubahiro muri byose (1 Abakorinto 10:31).

Kugira ngo ubashe kwitegura neza kurushinga, mu buryo bujyanye n'umuhamagaro wacu muri Yesu Kristo twomatana n'Imana binyuze mu Ijambo ryayo (2 Timotewo 3:16-17), iyemeze kumvira muri byose. Nta buryo bworoshye bwo kwiga kugendana n'Imana; ni icyemezo tugomba gufata buri munsi, dushyira ku ruhande ibitekerezo n'amarangamutima byacu, tugakurikira Imana. Gukurikira Kristo bya nyabyo ni ukwicisha bugufi bya nyabyo buri munsi wo kubaho kwacu. Uko nikwo kwitegura umukristo akeneye mu gihe kibanziriza ubukwe.

Umuntu wese ukuze mu mwuka kandi ugendana n'Imana aba yiteguye kurushinga kurusha uwari we wese. Gushinga urugo bisaba kwiyemeza, kudahemuka, urukundo, kwihangana, guca bugufi no kubahana. Ibyo byose biri mu bigize uri mu busabane n'Imana. Uri kwitegura ubukwe wese agomba gusaba Imana kumuremamo umugabo cyangwa umugore yishimiye (Abaroma 12:1-2). Nayiyegurira, izamufasha kuba yiteguye umunsi azarushinga.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Ni gute nakwitegura gushinga urugo?
© Copyright Got Questions Ministries