Ikibazo
Ninde waremye Imana? Ese Imana yavuye he?
Igisubizo
Icenga ry'ibanze abatemera ko Imana ibaho n'abandi bahakana bitwaza, nuko nk'uko ibintu byose bigira imvano, Imana nayo rero, niba iriho, ubwo yagize imvano yatumye itangira kubaho. Ibyo bikabaganisha ku mwanzuro wuko niba Imana yarakeneye inkomoko ngo ibeho, ubwo ntiyaba ari Imana (niba ubwo rero icyo twita Imana atari Imana mu by'ukuri, ubwo nta Mana ibaho). Kwibaza gutyo ni uburyo bufinze bwo kubaza ngo 'Ni nde waremye Imana?' Buri wese arabizi ko nta kitagira imvano n'inkomoko, nta kibaho kivuye mu busa. Ubwo rero, niba Imana iriho, hari imvano n'intangiriro byayihanze.
Iki kibazo kirimo umutego uhishe, kuko muri cyo harimo kubanza kwemeza ko Imana ifite inkomoko, hanyuma kikabaza iyo nkomoko iyo ariyo. Igisubizo cyoroshye nuko muri make, icyo kibazo kitanafite n'agaciro. Ni nko kubaza 'impumuro y'ibara ry'ubururu?' Birazwi ko amabara atagira impumuro, ubwo rero kwibaza ku mpumuro y'ibara runaka byaba ari ukwibaza ikibazo kigoramye. Nuko rero, n'Imana ntibarwa mu biremwa, ntikenera inkomoko. Imana nta mvano cyangwa inkomoko igira ' Iriho gusa.
Wabaza uti ibyo wabyemezwa n'iki? Turabizi ko nta kiva mu busa. Ni ukuvuga rero yuko niba harigeze kubaho igihe nta kintu na gitoya cyabagaho, ubwo nta kintu cyari kuzava muri ubwo busa. Ariko turabizi ko hari ubuzima, ko hari ibintu biriho. Aho twahafatira tuvuga ko nta na rimwe higeze habaho ubusa gusa, bishatse kuvuga ko hari 'ikintu' cyahozeho iteka ryose (kuko nta busa gusa bwabayeho). Icyo 'kintu' cyahozeho kitagira inkomoko ahubwo byose bikomokaho niyo Mana. Imana niyo Muremyi utararemwe, utagira inkomoko n'imvano, waremye isanzure yose n'ibiyirimo.
English
Ninde waremye Imana? Ese Imana yavuye he?