settings icon
share icon
Ikibazo

Maze kwemera Yesu...ubu rero nkore iki?

Igisubizo


Maze kwemera Yesu...ubu rero nkore iki?

Habwa impundu! Wafashe icyemezo cyatumye ubuzima buhinduka. Ushobobora kuba wibaza uti "nkore iki? Natangira nte urugendo mfatanije n'Imana?" Ingingo eshanu zikurikira zirakwereka inzira Bibiliya ikuyobora.Igihe uzahura n'ibibazo, ntuzashidikanye kujya ku rubuga rwa interineti: www.GotQuestions.org/Kinyarwanda.

1. Banza wibaze niba wumva icyo agakiza ari cyo.

1Yohani 5:13 aragira ati,' Ibyo byose nabandikiye ni ukugira ngo mwebwe, abemera Umwana w'Imana, mumenye ko mufite ubugingo buhoraho.' Imana ishaka ko tumenya icyo agakiza ari cyo. Imana ishaka ko tugira icyizere cyo kumva neza ko twakiriye agakiza. Muri make, reka turebere hamwe ingingo z'ingenzi zigize agakiza.

(a)Twese twaracumuye. Twese twakoze ibintu bidashimisha Imana (Abanyaroma 3:23).

(b)Kubera ibyaha twakoze, igihano kidukwiye ni ugucibwa n'Imana(Abanyaroma 6:23).

(c)Yesu yapfiriye ku musaraba kugira ngo yishyure icyiru cy'ibyaha byacu (Abanyaroma 5:8; 2 Abanyakorenti 5:21). Yesu yapfuye mu kigwi cyacu, ahabwa igihano cyari cyaratugenewe. Izuka rye ryemeza ko urupfu rwe ari icyiru gihagije cyishyuye ibyaha byacu.

(d)Imana itanga imbabazi zayo ku bantu bose bemera Yesu-kandi bakagira icyizere ko urupfu rwe ari icyiru cy'ibyaha byacu(Yohani 3:16; Abanyaroma 8:1).

Ubwo ni bwo butumwa bw'agakiza! Niba wemera ko Yesu ari Umucunguzi wawe! Urakijijwe! Ibyaha byawe byose birababariwe, kandi Imana igusezeranije kutazigera ikuva iruhande cyangwa ngo igutererane (Abanyaroma 8:38-39; Matayo 28:20). Wibuke iteka ko agakiza kawe kadashobora guhungabana muri Yesu Kristo(Yohani 10:28-29). Niba ufitiye icyizere Yesu Kristo akaba ari we mucunguzi wawe wenyine, wizere nta shiti kuzabana n'Imana ubuzira herezo mu ijuru!

2. Hitamo itorero ryigisha Bibiliya.

Ntugakeke ko itorero ari inyubako nziza. Ahubwo ni abantu musengana Ni ngombwa cyane ko abemera Yesu Kristo bungurana ubumenyi hagati yabo. Niyo ntego ya mbere y'itorero. Niba waramaze kwemera Yesu Kristo. Turagushishikariza guhitamo itorero ryemera rikanigisha Bibiliya mu karere utuyemo ukavugana na Pastori. Umumenyeshe ukwemera gushya muri Yesu Kristo umaze kuronka.

Indi ntego ikurikira y'itorero ni ukwigisha Bibiliya. Ushobora kwiga uko bakurikiza amabwiriza y'Imana mu buzima bwawe. Kumva neza Bibiliya niyo nkingi ikomeye yo kubaho ugahirwa kandi ugakomera mu buzima bwa gikristo. 2 Timote 3:16-17 agira ati,' Ikitwa igitabo cyose cyahumekewemo n'Imana kandi gifite akamaro mu kwigisha, no kuvuguruza ubuyobe, gukosora no gutoza umuntu iby'ubutungane, bityo umuntu w'Imana wese akabasha kuba igihame kandi akabona intwaro zimufasha gukora icyiza cyose.'

Intego ya gatatu y'itorero ni ukuramya Imana. Kuramya Imana ni ukuyishimira ibyiza idukorera! Imana yaraducunguye. Imana iradukunda. Imana itwitaho. Imana itwereka inzira ikatuyobora. Kuki rero tutayishimira? Imana ni nyirubutungane, inyakuri, nyir'imbabazi, nyir'ubwiza buhebuje.

Mu Ibyahishuwe 4:11 hagira hati,' Nyagasani Mana yacu, ukwiriye guhabwa ikuzo uri nyir'ububasha, kuko waremye ibintu byose kandi ukoresheje ugushaka kwawe byose byararemwe kandi bihabwa kubaho.'

3. Shaka umwanya buri munsi uwugenere Imana.

Ni ngombwa cyane kuri twe kubasha kubona akanya ugenera Imana buri munsi. Bamwe bita ako kanya 'igihe cy'umwiherero.' Abandi bakakita' kuganira n'Imana,' kuko ni igihe ubwacu twishyira imbere y'Imana. Bamwe usanga bashaka akanya mu gitondo, abandi bakaba bahitamo umugoroba. Icyangombwa si izina uha icyo gihe cyangwa igice cy'umunsi ugifatira. Icyingenzi ni ukuba ufite akamenyero ko kugira igihe ugenera Imana.

Ni iki dukora rero muri icyo gihe tumarana n'Imana?

(a) Isengesho. Isengesho ni ikiganiro tugirana n'Imana. kubwira Imana ibikuri ku mutima hamwe n'ibibazo ufite. Gusaba Imana kuguha ubushishozi no kukuyobora. Gusaba Imana kuguha ibyo ukeneye. Kubwira Imana uburyo uyikunda n'ukuntu wishimira ibyiza igukorera. Ngibyo ibiranga isengesho

(b) Gusoma Bibiliya. Kunganira amasomo ya Bibiliya twigishwa mu rusengero, ayo twigishwa mu materaniro yo ku cyumweru, n'ahandi hose twigishirizwa Bibiliya -buri wese akeneye gusoma Bibiliya ku giti cye. Bibiliya ikubiyemo byinshi umuntu akeneye kumenya kugira ngo ubuzima bwa gikristo bumutunganire. Ikubiyemo urumuri rw'Imana rutuyobora mu gufata ibyemezo mu ubushishozi, tukabasha kumenya icyo Imana ishaka, uko tuyobora abandi, n'ukuntu dutera imbere mu kwemera. Bibiliya ni ijambo Imana itubwira. Bibiliya ni igitabo cy'Imana gikubiyemo amabwiriza n'inyigisho , kitwereka uko tugomba kubaho mu buzima ku buryo tuyinogera kandi natwe tukanyurwa.

4. Kugirana umubano mwiza n'abantu bashobora kugufasha mu kwemera.

1 Abanyakorinti 15:33 bagira bati,' Ntimukishuke:'kubana n'ababi byonona imigenzo myiza.''

Bibiliya irimo byinshi bituburira ku byerekeye kwanduzwa ingeso mbi n'abantu babi. Gutindana na bamwe biyemeje kwishora mu bikorwa byuzuye ibyaha bizadutera gushukwa. Bamwe twirirwana bazadusiga imico yabo. Niyo mpamvu ari ikintu cyangombwa kugendana n'abantu bakunda Imana bakaba barayiyeguriye.

Gerageza guhitamo inshuti imwe cyangwa ebyiri, waba se uzivanye mu bo musengana, bashobora kugufasha kandi bakagutera imbaraga. (Abahebureyi 3:13; 10:24). Saba inshuti yawe kukwibutsa kubahiriza isaha yo kwiherera , iyo gukora ibikorwa bisanzwe, no kugufasha mu rugendo urimo rugana Imana. Ubasabe niba nawe utabafasha muri iyo gahunda. Ariko ibyo ntibisobanura ko ugomba gutandukana n'inshuti zawe zitaremera ko Nyagasani Yesu ari umucunguzi. Uzakomeze kubabera inshuti no kubakunda. Gusa bagomba kumenya ko mu buzima bwawe hari icyo Yesu yahinduye kandi ko hari ibyo wakoraga udashobora kongera gukora Saba Imana iguhe uburyo bwo gusangiza inshuti zawe Yesu.

5. Batizwa.

Abantu benshi ntibasobanukirwa icyo kubatizwa bivuga. Ijambo' kubatizwa' risobanura gusenderwa ho n'amazi. Umubatizo ni uburyo Bibiliya ikoresha mu ruhame ngo ibwire abandi ukwemera gushya kwawe muri Kristo ko kandi wafashe umugambi wo kumukurikira. Igikorwa cyo gusenderwa ho n'amazi gishushanya kujyana mu mva na Kristo. Igikorwa cyo kuburuka mu mazi cyo kikaba ishusho y'izuka rya Kristo. Kubatizwa ni ugusa na Yesu mu rupfu rwe, mu kujyanwa mu mva, no mu izuka rye(Abanyaroma 6:3-4).

Umubatizo siwo ukurokora. Umubatizo siwo ukuhagira ibyaha. Umubatizo ni intera uba uteye mu kuyoboka, kugaragariza mu ruhame ukwemera muri Kristo ugamije ikintu kimwe : gukizwa. Umubatizo ni ingenzi kuko ni intera uba uteye mu kuyoboka-ukavugira mu ruhame ko wemera Kristo kandi no ko umukomeye ho. Niba wumva witeguye kubatizwa bibwire Pastori.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Maze kwemera Yesu...ubu rero nkore iki?
© Copyright Got Questions Ministries