settings icon
share icon
Ikibazo

Bibiliya ivuga iki ku ngo?

Igisubizo


Iremwa ry'urugo rigaragara mu Intangiriro 2:23-24: 'Aravuga ati 'Uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye, ni akara ko mu mara yanjye, azitwa Umugore kuko yakuwe mu Mugabo.' Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n'umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe.' Imaze kurema umugabo, Imana yamuremeye umugore ngo amufashe, amwuzuze. Urugo ni cyo gisubizo Imana yaboneye ikibazo cy'uko 'atari byiza ku umuntu aba wenyine' (Intangiriro 2:18).

Ijambo 'umufasha' rikoreshwa mu kuvuga Eva mu Intangiriro 2:20 ubundi rivuga 'uba hafi, urinda, ufasha.' Eva yaremewe kuba hafi ya Adamu 'nk'igice cye kindi', ngo amubere umufasha. Umugabo n'umugore iyo bashyingiranywe baba babaye 'umubiri umwe'. Ubu bumwe bubera mu busabane bwo kuryamana. Niyo mpamvu Isezerano Rishya ryo ryongeraho itegeko ku birebana n'ubu bumwe: 'Bituma batakiri babiri, ahubwo babaye umubiri umwe. Nuko icyo Imana yateranyije hamwe, umuntu ntakagitandukanye.' (Matayo 19:6).

Ni henshi mu nzandiko za Pawulo yagiye avuga ku ngo no ku buryo abizera bagomba kwitwara mu buzima bw'abashakanye. Hamwe muri aho ni 1 Abakorinto 7 ndetse no mu Abefeso 5:22-23. Aho hombi hatanga urufatiro rw'uburyo urugo rushimisha Imana ruba ruteye.

Aho mu Abefeso ho harihariye mu nama hagira abashakanye: 'Bagore, mugandukire abagabo banyu nk'uko mugandukira Umwami wacu, kuko umugabo ari we mutwe w'umugore we, nk'uko Kristo ari umutwe w'Itorero ari ryo mubiri we, ni na we Mukiza waryo.' (Abefeso 5:22-23). 'Bagabo, mukunde abagore banyu nk'uko Kristo yakunze Itorero akaryitangira' (Abefeso 5:25). 'Uko ni ko abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk'imibiri yabo. Ukunda umugore we aba yikunda, kuko ari nta muntu wakwanga umubiri we, ahubwo yawugaburira akawukuyakuya nk'uko Kristo abigirira Itorero' (Abefeso 5:28-29). 'Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina akabana n'umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe.' (Abefeso 5:31).

Iyo umugabo n'umugore b'abakristo bagendeye kuri ayo mahame, urugo rwabo rumera nk'uko Bibiliya ibivuga. Ukurikije Bibiliya, urugo rwiza ni urutuje kandi rutanyeganyega, aho Kristo ari umutwe w'umugabo n'umugore. Ukurikije Bibiliya, ubumwe bw'abashakanye bugomba gushushanya ubwo Kristo afitanye n'Itorero.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Bibiliya ivuga iki ku ngo?
© Copyright Got Questions Ministries