settings icon
share icon
Ikibazo

Ese buri muntu aba afite uwo Imana yamuremeye ngo bazashakane?

Igisubizo


Bikunze kuvugwa ko hari uwo Imana iba yararemeye buri muntu ngo bazashakane; wakwibeshya ugashakana n'undi utari uwo, urugo ntirukomere. Ese ibi bintu bijyanye na Bibiliya koko? Oya rwose. Ahubwo ibi akenshi bikoreshwa nk'urwitwazo ku bashaka gutandukana. Abatishimiye uwo bashakanye bakunze kwitwaza yuko rwose batashakanye n'uwo Imana yabaremeye, nuko rero bakaba bagomba kutandukana bakishakira uwo nguwo Imana yabaremeye. Ibi rwose si urwitwazo gusa, ahubwo ni urwitwazo rutajyanye na Bibiliya.

Tubyoroshye: niba warashatse, ubwo uwo mwashakanye niwe Imana yari yarakuremeye. Mariko 10:7-9 haravuga ko 'ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina akabana n'umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe, bigatuma baba batakiri babiri ahubwo baba babaye umubiri umwe. Nuko icyo Imana yateranije hamwe, umuntu ntakagitandukanye.' Umugabo n'umugore iyo bashakanye baba 'umwe', 'umubiri umwe', 'batakiri babiri, ahubwo umwe' kandi 'bateranije'; ni ukuvuga ko aribo Imana yari yateganyije ko bashakana.

Birashoboka ko abashakanye bataba bumva bunze ubumwe kandi batishimye nkuko babyifuza. Umugabo n'umugore bashakanye bashobora rwose kutagira ubumwe bwo mu mubiri, mu byiyumviro cyangwa mu Mwuka bakagize. Ariko nanone, baba bakiri abo Imana yaremanye. Bakagombye ahubwo kwihatira gutsura urukundo rwabo. Bumviye ibyo Bibiliya ibasaba (Abefeso 5:22-23), abashakanye bashobora rwose gutsura ubumwe bwabo mu mubiri, mu rukundo no kumva ari umwe. Twongere tubisubiremo, niba warashatse, ni uwo Imana yari yarakugeneye, ntabwo wibeshye. Uko mwaba mutumvikana kose, Imana ishobora rwose kubafasha bukababarirana, mukongera mugasabana, kandi urukundo rukagaruka.

Birarshoboka se ko washakana n'utari we? Tubwirwa ko iyo twiyeguriye Imana tukayisaba kutuyobora, nayo izabikora: 'wiringire Uwiteka n'umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe.' (Imigani 3:5-6). Icyo ibi bishatse kuvuga nuko nutizera Imana n'umutima wawe wose, ahubwo ukiringira ubwenge bwawe, uzayoba nta kabuza. Birashoboka rwose ko mu kwivumbura no kutagisha Imana inama, ushobora gushakana n'uwo Imana itifuzaga. Ariko nanone n'iyo ibyo byaba, ubumana no kuba hejuru ya byose kw'Imana kuba kubirimo.

Nubwo babiri bashakana bitari mu bushake bw'Imana, ntibaba bagiye hanze y'ubushake bw'Imana. Imana yanga abatandukana (Malaki 2:16), kandi 'gushakana n'utari we' ntabwo rwose Bibiliya ibivuga nk'ibyatuma abantu batandukana. Abitwaza ngo 'nashakanye n'utari we, kandi sinzigera nishima keretse ubwo nzahura na wa wundi Imana yandemeye', ntabwo ari byo mu buryo bubiri. Ubwa mbere, ni nko kuvuga ko ibyemezo byacu byarushije imbaraga imigambi y'Imana. Ubwa kabiri, ni ukuvuga ko Imana itashobora guhindura urugo rutishimanye ngo irwuzuze ibyishimo. Nta kintu na kimwe twakora ngo kirushe imbaraga ubushake bw'Imana Isumbabyose. Imana ishobora gufata abantu babiri, uko baba batajyanye kwose, ikabaremamo abakundana bishimanye kandi buzuye ubusabane budasanzwe.

Nituguma hafi y'Imana, izatuyobora kandi iturinde. Ugendana n'Imana kandi ashakisha kumenya ubushake bwayo n'umutima we wose Imana imuyobora ko mufasha yamutoranyirijemo. Yego, Imana izatuyobora kuwo 'yaturemeye' nituyumvira tukanayikurikira.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Ese buri muntu aba afite uwo Imana yamuremeye ngo bazashakane?
© Copyright Got Questions Ministries